Nyamasheke: Abarundi batangajwe n’uburyo ishyamba rya Nyungwe ricunzwe

Abayobozi mu nzego zitandukanye baturuka mu gihugu cy’u Burundi basuye ishyamba rya Nyungwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2014 batangazwa cyane n’intera u Rwanda rumaze kugeraho mu gucunga ishyamba.

Mu byo bishimiye cyane harimo uburyo bashyizeho butuma abantu binjira mu ishyamba nta ngorane ndetse n’ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose ziyobora igihugu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iryo shyamba.

Abo Barundi bagizwe n’abaguverineri bane n’ababurugumesitiri 9 ndetse n’abayobozi bashinzwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije baragenzwa no gusura ishyamba rya Nyungwe mu kureba uko nabo barushaho kwagura ubukerarugendo mu ishyamba ryabo rifatanye na Nyungwe bo baryita Ikibira no kurushaho gufata neza iryo shyamba ryabo ngo rirusheho kubabyarira umusaruro cyane cyane uturuka kuri ba mukerarugendo.

Mpongambabaye Daphrose ni guverineri w’intara ya Murambya avuga ko yatangajwe cyane n’uburyo ishyamba rya Nyungwe, abarishinzwe babashije gucamo inzira nyinshi ku buryo umuntu wese ashobora gusura ibirimo nta nkomyi.

Yagize ati “iri ni isomo tuzashyira Abarundi bene wacu ku buryo ishyamba ryacu bazajya bashobora kurisura nta kibazo , twatangajwe n’uburyo ishyamba rya Nyungwe ririnzwe yaba abaturage ndetse n’inzego z’umutekano ku buryo nta muntu watinyuka kurivogera”.

Abarundi batangariye cyane ikiraro cyo mu kirere (canopy) kiri mu ishyamba rya Nyungwe.
Abarundi batangariye cyane ikiraro cyo mu kirere (canopy) kiri mu ishyamba rya Nyungwe.

Uwari ukuriye intumwa z’u Burundi, Muhamedi Feruzi ushinzwe amashyamba n’ibidikikije mu Burundi, avuga ko ashimishijwe n’ibyo yabonye mu Rwanda abona ko bagifite urugendo kugira ngo bagere aho Abanyarwanda bamaze kugera mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Yagize ati “twumiwe rwose tubonye uriya munyururu abantu bacaho bagatembera mu kirere (canopy), iwacu ntawo tugira, twabibonye tuzashaka uko natwe twawugira”.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas , yashimiye ubwitange Abarundi bagize bakaza gusura u Rwanda abasaba ko bazahora baza mu Rwanda bagasurana kandi bakungurana ibitekerezo ndetse abemerera ko n’Abanyarwanda bazagira umwanya bakabasura.

Aba Barundi bari baherekejwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu Rwanda, iza gisirikare n’iza polisi.

Nyungwe ni ishyamba kimeza ryatangiye kubungwabungwa guhera mu mwaka wa 1930, rifite amoko y’ibiti asaga 250 atandukanye, amoko asaga 300 anyuranye y’inyoni, na maguge zigera ku moko asaga 15 n’ibindi binyabuzima byinshi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda nyumaya gonoside rumazekugaerakurerwiyubaka mukubunga ibi dukikije nibindi biteza imbere abaturage nibindibi hugu biri munzira yamanjyambere cyanecyane ibihugu byomura africa

B.V yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka