Masamba Intore, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye berekeje mu Busuwisi kuririmba mu gitaramo cyo kwibuka

Bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Gakondo Group aribo Masamba Intore, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye berekeje mu gihugu cy’Ubusuwisi mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abasuwisi n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Kaminuza ya Zurich mu Busuwisi ku wa gatanu tariki 18.4.2014 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ahitwa Volkshausstauffacherstrasse ari nayo yabatumiye ibinyujije mu nzu ndangamurage yayo izwi ku izina rya Volkerkundemuseum.

Itangazo rimenyekanisha igitaramo cyo kwibuka mu Busuwisi.
Itangazo rimenyekanisha igitaramo cyo kwibuka mu Busuwisi.

Mu butumwa batanze mbere yo kurira indege mu masaha ya saa sita z’ijoro tariki 16.4.2014, aba bahanzi batangaje ko bashimishijwe no kuba bagiye kwifatanya n’abahanzi n’abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Masamba ku ruhande rwe yatangaje ko ari intambwe ikomeye kubona abanyamahanga nabo basigaye batumira Abanyarwanda mu bikorwa bifasha Abanyarwanda kandi ahanini bibakorerwa nko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Daniel Ngarukiye, Masamba na Jules Sentore ubwo bari ku kibuga bagiye mu Busuwisi.
Daniel Ngarukiye, Masamba na Jules Sentore ubwo bari ku kibuga bagiye mu Busuwisi.

Jules Sentore nawe ku ruhande rwe ahamya ko ari iby’igiciro kuba nk’umuhanzi ahabwa umwanya wo kwifatanya n’abanyamahanga n’Abanyarwanda kwibuka yifashishije ubuhanzi bwe.

Daniel Ngarukiye nawe ku ruhande rwe yumva ari umwanya wo kuhaba koko nk’Umunyarwanda, akibuka nk’Umunyarwanda kandi akifashisha ibicurangisho gakondo nk’inanga n’ingoma. Biteganyijwe ko aba bahanzi bazagaruka i Kigali ku wa mbere tariki ya 21.4.2014.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka