Rusizi: Yitabye Imana anizwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Umusaza w’imyaka 68 witwa Habimana Felecien yishwe n’abagizi ba nabi bamunize kuko abamukoreshaga basanze umurambowe uhambiriye amaguru. Umurambo we watoraguwe mu murenge wa Kamembe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 1/04/2014.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe buvuga ko abishe uyu musaza ari abajura bashakaga amafaranga kuko nyuma yo kumwica bageze mu bicuruzwa bafungura amasanduku abikwamo ibintu bakeka ko haba harimo amafaranga, gusa ikibabaje ngo ni uko nyakwigendera yapfuye ntihagira abamutabara mu gihe bamwicaga kandi aho bamutsinze hakikijwe n’abandi bazamu bagenzi be.

Urupfu rwa Nyakwigendera Habimana Felecien wo mu murenge wa Nkanka rwamenyekanye ahagana mu masaa moya ubwo umwe mu bagabo bamukoresha ku kazi ko kubarindira ibicuruzwa byabo yajyaga ku kazi agasanga urugi rwaho uyu musaza yararaga rugikinze agerageza gufungura biramunanira arungurutsemo amubona akiryamye ahita ahamagara bagenzi be bakorana kuko yakekaga ko yaba atakiri muzima.

Mugenzi we bafatanya kwishyura uyu muzamu akihagera yahise yurira igipangu anyuze hejuru asanga uwo musaza yanizwe ahambiriye n’imigozi.

Abagizi ba nabi bishe uyu musaza basize bafunguye amasanduku bakeka ko harimo amafaranga.
Abagizi ba nabi bishe uyu musaza basize bafunguye amasanduku bakeka ko harimo amafaranga.

Uwamurengeye Jean Baptiste, umwe mu basore bacunga izamu iruhande rwa nyakwigendera wanatawe muri yombi avuga ko atigeze yumva uyu musaza ataka gusa ngo nawe yamenye amakuru mu gitondo ari uko basebuja bahageze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, avuga ko ikibabaje kandi kunateye n’impungege ari uko uyu musaza yishwe ntihagire abatabara kandi hirya no hino hari bagenzi be bamukikije ntibabimenye ngo babe bamutabara.

Aha agira inama abakoresha abazamu kujya bakoresha abantu bagifite imbaraga kandi ntibaryame mu gihe bari ku izamu aha kandi yasabye abaturage gukaza amarondo.

Kugeza ubu abivuganye umusaza nyakwigendera Habimana Felecien wiciwe mu mujyi rwagati wa karere ka Rusizi ntibaramenyekana ariko inzego z’umutekano zataye muri yombi abagera kuri batatu barimo Uwamurengeye Jean Baptista wacungaga izamu bugufi cyane bwa nyakwigendera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka