Nyabihu: Ingamba zikomeje gufatwa mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA

Inzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu zafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira uwo gitinya, ntikigire umuti n’urukingo kandi gihitana umubare utari muto w’abantu ku isi.

Kimwe mu byitaweho cyane muri uyu mwaka w’imihigo harimo gukangurira ab’igitsina gabo kwisiramuza nka bumwe mu buryo bushobora kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku b’igitsina gabo bisiramuje.

Mu gihe raporo y’ibarurishamibare yerekanye ko mu mwaka wa 2012, akarere ka Nyabihu kari gafite abagabo bagera ku bihumbi 138, akarere kihaye umuhigo ko muri uyu mwaka nibura 1/10 cy’abagabo batuye muri aka karere baba bishiramuje; nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima muri aka karere yabidutangarije.

Kwipimisha ku bushake ni kimwe mu byashyizwemo ingufu uhereye umwaka ushize.
Kwipimisha ku bushake ni kimwe mu byashyizwemo ingufu uhereye umwaka ushize.

Uretse gukangurira ab’igitsina gabo kwisiramuza, n’amashyirahamwe y’abafite ubwandu nayo agira uruhare runini cyane mu gutanga ubuhamya no kwigisha abaturage ku bubi bwa Virusi itera SIDA akanabashishikariza kuyirinda mu buryo bwose.

Ababyariraga mu bwandu nabo baragenda bagabanuka binyuze mu nyigisho n’ubukangurambaga burushaho kugenda butangwa. Abaturage bose bigishwa kwitabira kwipimisha ku bushake bakamenya uko bahagaze.

Ibi kandi binaherekezwa n’uko abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bitabwaho mu bigo nderabuzima, ku bitaro, bagakurikiranwa kugira ngo ubuzima bwabo bwitabweho uko bikwiye.

Gukora ubukangurambaga ku baturage bose n’urubyiruko rwo mu mashuri ku bubi bwa Virusi itera SIDA n’ingaruka mbi zayo, n’uko yakwirindwa ni bimwe mu bikorwa mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira umuti n’urukingo; nk’uko Nzitonda Sostene ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere yabidutangarije.

Ubukangurambaga butandukanye burakorwa mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA mu baturage ,bakanagirwa inama zitandukanye ku buryo bwo kuyirinda.
Ubukangurambaga butandukanye burakorwa mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA mu baturage ,bakanagirwa inama zitandukanye ku buryo bwo kuyirinda.

Buri munyarwanda wese arashishikarizwa kwirinda iki cyorezo kuko kitareba amashuri, igihagararo,indeshyo, gukomera, ubukire, ubukene cyangwa ikindi cyose ahubwo buri muntu wese ashobora kucyandura.

Imibonano mpuzabitsina idakingiye ku wanduye SIDA n’utayanduye ahanini niyo ikunze kuba nyirabayazana y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, nubwo hari n’ubundi buryo butandukanye bushobora gutuma umuntu yandura.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka