AS Kigali irakina umukino wayo wa mbere mu gikombe cy’Amahoro ihura na Rwamagana

AS Kigali, ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, iratangira akazi ko kongera kucyisubiza kuri uyu wa gatatu tariki 16/4/2014, ubwo iza kuba ikina na Rwamagana City ku Kicukiro guhera saa cyenda n’igice.

Mu gihe andi makipe yitwaye neza muri 1/16 cy’irangiza ubu aza kuba akina 1/8 cy’irangiza, AS Kigali yo nibwo igitangira amarushanwa y’igikombe cy’Amahoro kuko ubwo andi makipe yakinaga, yo yari mu marushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), aho yasezerewe na Difaa El Jadida yo muri Maroc muri 1/8 cy’irangiza.

Aha Mbaraga Jimmy, Kapiteni wa AS Kigali, yashyikirizwaga igikombe cy'Amahoro na Minisititi Mitali Protais umwaka ushize.
Aha Mbaraga Jimmy, Kapiteni wa AS Kigali, yashyikirizwaga igikombe cy’Amahoro na Minisititi Mitali Protais umwaka ushize.

Kugirango AS Kigali ikomeze mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro irasabwa kuza gutsinda Rwamagana kuko hakinwa umukino umwe gusa wo gukuranwamo. AS Kigali iramutse ikomeje muri 1/8 cy’irangiza, yazakina na Rayon Sport yo yasezereye Sunrise FC muri 1/16 cy’irangiza iyitsinze ibitego 5-1.

Imikino ya 1/8 cy’irangiza nayo irakinwa kuri uyu wa gatatu tariki 16/4/2014, aho APR FC ifite ibikombe byinshi ikina na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku Mumena, Kiyovu Sport irahakinira na Esperance, Police FC ikine na Mukura victory Sport kuri Stade ya Muhanga, Etoile de l’Est ikine n’Amagaju FC ku kibuga cya FERWAFA.

Umwaka ushize, AS Kigali yatwaye igikombe na miliyoni 7, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Umwaka ushize, AS Kigali yatwaye igikombe na miliyoni 7, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Gicumbi FC irakina na Espoir FC kuri stade ya Muhanga saa saba, uwo mukino ukaza kubanziriza uhuza Mukura na Police FC.

SEC Academy iraza gukina na Aspor ku Kicukiro saa saba mbere y’uko AS Kigali ihakinira na Rwamagana saa cyenda n’igice, naho Musanze FC ikine na Kirehe ku kibuga cya FERWAFA saa cyenda n’igice, nyuma y’umukino uza kuba wahuje Amagaju na Etoile de l’Est guhera saa saba.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize itsinze AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka