Burera: Urubanza rw’ubujurire rw’abashinjwa kwica umucuruzi Habimana Sostène rwasubitswe

Urukiko rukuru rwa Gisirikare, rwari rwimuriye imirimo yarwo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’abagabo batatu baregwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habinama Sostène warashwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 agahita apfa naho abandi babiri bari kumwe mu modoka bagakomereka bikomeye.

Abo bagabo bajuriye nyuma y’uko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza rwabaye ku itariki 06/12/2013 aho babiri muri bo bakatiwe gufungwa burundu naho umwe agakatirwa gufungwa imyaka 20, ibyo bihano byose bikaniyongeraho indishyi z’akababaro.

Mu ma saa munani z’umugoroba, ku wa kabiri tariki 15/04/2014, nibwo urubanza rw’ubujurire rw’abo bagabo Harerimana Eric, umucuruzi Habumuremyi Alphonse ndetse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure rwatangiye.

Babiri b’abasivile bambaye imyenda isa n’icyatsi kibisi naho umusilikare yambaye imyenda y’akazi ya gisirikare bahagaze imbere y’amacamanza bari kumwe n’abababuranira maze hatangira gusomwa iby’ubujurire bwabo.

Bavuye mu rukiko nyuma yuko urubanza rusubitswe. Abambaye imyenda y'icyatsi kibisi ni abasivili naho umwe wambaye imyenda ya gisilikare ariko utambaye ingofero itukura ni umusilikare uregwana nabo.
Bavuye mu rukiko nyuma yuko urubanza rusubitswe. Abambaye imyenda y’icyatsi kibisi ni abasivili naho umwe wambaye imyenda ya gisilikare ariko utambaye ingofero itukura ni umusilikare uregwana nabo.

Urubanza rugitangira habanje gusomwa ibaruwa y’ubujurire bwa Harerimana Eric yandikiye urukiko arusaba ko rwamugabanyiriza indishyi z’akababaro agomba kwishyura zingana na miliyoni 14 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda. Mu bujurire bwe avuga ko atapfa kubona ayo mafaranga yose kuko atishoboye dore ko ngo abarirwa mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Ibyo byahise bituma urubanza ruhindura isura maze umucamanza abaza abandi banyamategeko bari bari aho uko babyumva dore ko ngo batari biteguye ko muri urwo rubanza hagaragaramo ubujurire bw’indishyi.

Nyuma y’iminota igera ku icumu bari kubiganiraho umucamanza yahise afata umwanzuro ko byaba byiza abatsindiye indishyi nabo baza mu rubanza kugira ngo ubwo bujurire bugire agaciro dore ko muri urwo rubanza batari batumiwe.

Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO abandi bagabo babiri bari bari kumwe barakomereka bikomeye.
Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO abandi bagabo babiri bari bari kumwe barakomereka bikomeye.

Umucamanza yahise ategeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 03/06/2014 ku isaha ya saa yine za mu gitondo, n’abatsindiye indishyi z’akababaro bahari.

Harerimana Eric, ukomoka mu murenge wa Cyanika, yakatiwe gufungwa imyaka 20 ndetse no gutanga izo ndishyi nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kwica ndetse no gukomeretsa. Yahawe icyo gihano kubera ko atagoye urukiko. Yiyemerera ko ariwe warashe umucuruzi Habinama Sostène akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG.

Avuga ko yahawe ikiraka n’umucuruzi Habumuremyi Alphonse wari wamwemereye kuzamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 mu gihe azaba yamwishe.

Habumuremyi ndetse na Sgt Ayishakiye Bonaventure bajuririye igihano bahawe cyo gufungwa burundu. Bakaba barahawe icyo gihano nyuma yuko bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe muri Santere ya Kurwibikonde, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku itariki 15/01/2013, ubwo yari avuye ku mupaka wa Cyanika agana inzira ya Musanze, ari mu modoka ye ya FUSO, yikoreye amasaka yari akuye muri Uganda.

Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe hafi y'iyi santere yitwa Kurwibikonde. Ni hafi y'umupaka wa Cyanika.
Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe hafi y’iyi santere yitwa Kurwibikonde. Ni hafi y’umupaka wa Cyanika.

Umucuruzi Habumuremyi, ubwo yatabwaga muri yombi, yavuze ko icyatumye afata umugambi wo kwicisha Habimana ari uko hari amafaranga yari amurimo atamwishyuraga. Habumuremyi, utuye mu murenge wa Cyanika, yavuze ko yari afatanyije ubucuruzi bw’amasaka na Habimana ndetse n’undi mucuruzi witwa Maniriho Innocent.

Ngo bashyize hamwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu yo gukora ubwo bucuruzi ngo ariko baza kutumviraka, yigira inama yo kwicishamo umwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sibyizako twaguma mumwijima kizuto araduhemukiye nawe atisize ese yikanze iki aranze agambaniye urwamubyaye

uwamahoro jacks yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

ni gute umuntu yabasha kugendana neza nundi murugendo rwo gukundana

toto yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka