Gicumbi: Afunzwe azira gukubita ifuni mu kase mu mutwe

Mbonigaba Jean de Dieu wo mu murenge wa Kaniga akagari ka Rukurura mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gukubita ifuni mu kase mu mutwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Ndejeje Pascal, avuga ko uyu mugabo yazanye ifuni ayikubita mukase mu mutwe no ku itama aramukomeretsa bikabije biturutse ku makimbirane bari bafitanye aturuka ku masambu.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa polisi ikorera ku mulindi naho uwakomerekejwe witwa Banguwe Dina yoherezwa ku kigo nderabuzima cya Mulindi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kaniga yongeye gusaba abaturage ko bakwirinda ibikorwa nk’ibyo by’urugomo ko ikibazo bafitanye mu miryango bakimenyesha inzego z’ubutabera ndetse n’ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho guhora mu makimbirane ashobora kubazanira impfu ndetse no gufungwa.

Yasabye abaturanyi kuba ijisho rya mugenzi we bagatangira amakuru ku gihe kuko bizajya bibafasha gukumira ibyaa bitaraba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka