Ngororero: Mu 1990 Segiteri yayoborwaga na mukuru wa Leon Mugesera niyo yonyine itarishe Abatutsi

Nubwo mu karere ka Ngororero hakomoka abantu benshi babaye abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakayishyira mu bikorwa, abahatuye ndetse n’abarokotse bishimira ko hari bamwe mu baturage bagerageje kugaragaza umutima wa kimuntu bagakiza abahigwaga.

Mu mirenge imwe n’imwe usanga amazina y’abantu bashimwa ko bitwaye neza mu kugerageza guhangana no gukumira ubwicanyi, ndetse no guhisha bamwe mu bari bibasiwe babaga batarava mu karere kabo.

Rumwe mu ngero zitangwa ni uko mu 1990, ubwo ingabo za FPR zateraga, mu masegiteri 12 yari agize icyahoze ari komini Kibirira, agera kuri 11yose yatangiye kwica Abatutsi babita ibyitso by’Inkotanyi, uretse segiteri imwe gusa yitwaga Rongi yayoborwaga na Konsiye Ngirabatware Thadée, mukuru wa Léon Mugesera ukurikiranywe ho ibyaha bikomeye birebana na Jenoside.

Mu buhamya batanga bamwe mu barokotse bashima abantu b’umutima muzima babafashije mu bishoboka kuko basanga bikwiye ko bashimwa hakagawa ababaye ibigwari.

Umusaza Ngirabatware mukuru wa Leon Mugesera ashimirwa ko yafashije Abatutsi.
Umusaza Ngirabatware mukuru wa Leon Mugesera ashimirwa ko yafashije Abatutsi.

Uyu musaza Ngirabatware Thadee ubu ufite imyaka 87 akaba yaratangiye kurwanirira Abatutsi kuva mu 1973 mbere y’uko agirwa konsiye mu 1974 akavaho nyuma y’imyaka 23 kuko yavuye kuri ako kazi abyisabiye mu 1996.

Igitangaje ni uko uyu musaza w’impuhwe ashimirwa kurwanya urwango mu gihe murumuna we Leon Mugesera we akurikiranywe ho kubiba urwo rwango.

Kabanda Aimable, uvuka mu murenge wa Gatumba hafi y’aho Ngirabatware na Mugesera bakomoka avuga ko bishimishije kubona abantu bose bataba ibigwari hakavamo abakurikira inzira nziza nubwo baba bava inda imwe nka Mugesera na Ngirabatware.

Uretse uyu musaza, hari n’abandi bashimirwa imyitwarire myiza bagize muri Jenoside na mbere yayo, nko mu murenge wa Nyange n’ahandi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Kuvaidimwe Numuntuntibisobanuye,kobosebafiteumutimaumwe

David G yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka