Ibitaro bya Nyagatare bibangamiwe no kugira abaganga bacye nabo bahora bahindagurika

Nubwo hishimirwa uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byagurwa haracyari ikibazo cy’abaganga bahindagurika buri munsi kimwe n’abaganga b’inzobere batahaboneka. Ibi ni ibyagaragarijwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko kuri uyu wa 14 Mata ubwo basuraga ibi bitaro.

Nyuma yo gutambagizwa ibi bitaro harebwa inyubako ndetse no kuganiriza abarwayi, aba badepite bashimye isuku igaragara muri ibi bitaro ndetse n’uburyo abarwayi bakirwa. Ikindi bashimye ni ukuntu ibi bitaro bigenda byagurwa hagamijwe gutanga service nziza kubabigana.

Nubwo bimeze gutyo ariko Dir. Ruhirwa Rudoviko umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko bagifite ikibazo cy’abarwayi benshi bitewe n’uko abaganga ari bacye gukumira indwara bikagorana.

Agira ati “Ubundi iyo abarwayi babaye benshi ku bitaro, riba ari ikosa ry’abaganga. Ubundi bakaba bajya mu midugudu no muri Poste de santé n’ibigo nderabuzima bakigisha abaturage bakanatanga inama zo kwirinda indwara.”

Abadepite basuye Laboratoire nshya basobanurirwa byinshi ku bitaro bya Nyagatare.
Abadepite basuye Laboratoire nshya basobanurirwa byinshi ku bitaro bya Nyagatare.

Dir Ruhirwa ariko nanone avuga ko n’abacye bahari bahora bahindagurika bityo ugasanga bahora basimbura uwagiye. Ngo mu mwaka umwe gusa baba basimbuye nibura incuro 3 abaganga. Ngo abakunze kugenda akenshi ni abaganga n’ababyaza.

Ikindi uyu muganga avuga ngo ni uko abize ubuganga abenshi batabukora ahubwo bahitamo kujya mu bindi bigo bibahemba neza. Kuba aba baganga ari bacye nabo bahora bahindagurika byongeye hakaba nta nzobere zihari ngo iki kibazo kirakomeye.

Honorable Mukarugema Alphomsine Visi Perezidante wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko avuga ko ibi bituma service zidatangwa uko bikwiye. Kuri we asanga abaganga b’inzobere bakenewe cyane kugira ngo abarwayi batazajya baharenganira.

Honorable Mukarugema mu nzu y'ababyeyi abaza umubyeyi uko amerewe.
Honorable Mukarugema mu nzu y’ababyeyi abaza umubyeyi uko amerewe.

Agira ati “Ibitaro birubakwa nibyo, ibikoresho birahari ariko abazobereye mu kubikoresha ntibahari. Batubwiye ko hari ubwo bohereza ahandi ibizamini bafashe kuko ntawufite ubushobozi bwo kumenya ibyavuye mu kizamini cyafashwe. Ubundi ngo umurwayi bamwohereza ahandi nyamara bafite ubushobozi bwamusuzuma. Ibi bidindiza service hakwiye kuboneka abaganga b’inzobere.”

Mu bindi bibazo byagaragarijwe aba badepite harimo ko ibi bitaro bitagira uruzitiro bityo abantu binjira bakanasohoka uko bishakiye, ikibazo cy’ahagomba gukusanyirizwa umwanda uva mu bwiherero ugakurwamo amazi yakoreshwa ibindi bikorwa bijyanye no kubungabunga isuku, kuba ibitaro bitagira ubwanikiro bugezweho, imodoka zidahagije ugereranije n’umubare w’abaturage ibi bitaro bikurikirana no kuba nta buruhukiro bwari bwaboneka n’ubwo bwo ngo isoko ryo kubwubaka ryamaze gutangwa.

Iyi ni inyubako nshya ya Laboratoire imaze kuzura n'ibikoresho byose birimo.
Iyi ni inyubako nshya ya Laboratoire imaze kuzura n’ibikoresho byose birimo.

Hishimiwe ariko nanone kuba ibitaro bya Nyagatare byarabonye Laboratoire igezweho ndetse hakaba harimo kubakwa inzu y’ababyeyi ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyari imwe n’igice.

Ibitaro bya Nyagatare byashinzwe mu mwaka wa 1983 ari poste de santé. Gusa ngo hakenewe ibindi byabyunganira bitewe n’umubare w’abaturage byagombye gukurikirana basaga ibihumbi 460.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka