Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR

Umuhanzi Kizito Mihigo, kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yibwiriye itangazamakuru ko ibyaha aregwa byo kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR abyemera.

Ibi Kizito Mihigo yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho we n’abandi bantu batatu bafatanyije muri ibi byaha berekwaga abanyamakuru.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, kikaba cyayobowe n’umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare ari kumwe n’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha muri Polisi, ACP Theos Badege.

Kizito Mihigo afunganywe n’abandi bantu batatu aribo; Cassien Ntamuhanga uyobora radiyo Amazinga Grace, Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo z’u Rwanda n’undi mugore witwa Agnes.

Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo.

Aganira n’abanyamakuru, ACP Theos Badege yavuze ko mu bibazo aba bakurikiranweho ibyaha babajije, ngo yaba umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemera ko bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya.
Kizito Mihigo aremera ku mugaragaro ko ibyo ashinjwa ari ukuri ndetse agahamya ko byabera abantu bose isomo.

Yagize ati: “Hari umugabo witwa Niyomugabo Gerald ngirango mwese muramuzi nanamutumiraga mu biganiro byanjye byahitaga kuri Televiziyo, hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu wakoranaga niyo mitwe biza gutuma tuganira ibiganiro bibi…Ibiganiro bisebanya, bisebya Leta, bikora ibyaha bababwiye. Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyaha byose mbikorera kuri Skype no kuri WhatsApp.

Ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo akomeye Abanyarwanda.”
Umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko Kizito Mihigo yari ashinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) ashakira RNC & FDLR abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda.

Kizito ngo yiyemerera ko yari amaze amezi abiri avugana kandi afite imikoranire na RNC na FDLR. Cassien Ntamuhanga we yari umwe mu bayobozi bakuru naho uwitwa Agnes ashinzwe imari. Yafashwe ubwo yashakaga gutoroka yamenye ko ari gukorwaho iperereza.

Kizito Mihigo avugana n'itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.
Kizito Mihigo avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 15/04/2014.

ACP Badege akomeza avuga ko Jean Paul Dukuzumuremyi yari ashinzwe gukora ibitero by’iterabwoba bya RNC na FDLR kandi yari yamaze kwishyurwa amafaranga ya mbere.

Abaregwa uko ari batatu bari bararahiriye kuzahorera urupfu rwa Patrick Karegeya bica bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda.

Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze yishwe tariki ya 1 Mutarama 2014 muri Afurika y’Epfo, akaba yari umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ndetse agashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye u Rwanda mu minsi ishize.

Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari bamaze iminsi bavugwaho kuburirwa irengero barabarizwa mu maboko ya polisi y’u Rwanda. Ntamuhanga ngo yabuze ku mugoroba wa tariki 07/04/2014 mu gihe Kizito we ngo yabuze kuwa gatanu w’icyumweru cyabanje.

Kuwa mbere tariki 14/04/2014 nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abo bagabo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no gutera za grenades.

Komisiyo y’igenzura ry’imikorere y’itangazamakuru yagize icyo ivuga ku munyamakuru Ntamuhanga

Nyuma yo kwerekwa abanyamakuru, ku kicaro cya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru-Rwanda Media Commission, habereye ikindi kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza aho ayi komisiyo igeze mu gukurikirana iby’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.

Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y'abanyamakuru mu kiganiro n'abanyamakuru.
Fred Muvunyi uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.

Fred Muvunyi, umuyobozi w’iyi komisiyo yavuze ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamuryango wabo, ahamagarira inzego zibishinzwe ko zafasha umunyamakuru Cassien Ntamuhanga kubona uburenganzira busesuye.

“Nubwo Polisi ivuga ko ifunze Ntamuhanga imukurikiranyeho gukorana n’imitwe nka FDLR na RNC, turahamagarira inzego zibishinzwe guha Cassien Ntamuhanga uburenganzira busesuye nkuko biteganywa n’itegeko; agahabwa umwunganizi ndetse n’umuryango we ukemererwa kumusura.

Tuboneyeho n’umwanya wo gushimangira ko Ntamuhanga Cassien afite uburenganzira bwo guceceka ntagire icyo avuga kugeza ubucamanza bumuhamije ibyaha aregwa.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 73 )

umuntu ugambanira igihugu agomba guhanwa byinangarugero

aimg yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

IMANA YONYINE NIYO YATABARA KIZITO NK’UKO YATABAYE DANIEL IMUVANA MU RWOBO RW’INTARE.

ALLIAS yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

nuriya muvugizi wabanyamakuru bamukurikirane!

kojo yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

Gusa Imana Niyizukuri Ku Byaha Kizito Aregwa Ariko Biragoye Kwemerako Kizito Yagambanira Kagame Namayobera.Ntawamenya Dutegere Icyubucamanza Buzakora God Help Our Countyrwanda

Twahirwaerick yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

KIZITO NAWE KOKO! REKA TUREKE UBUTABERA BUZUBAHIRIZWE GUSA BIRABABAJE CYANE!!!

alias maso yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

mugire amahoro
nukuri njyebyandenzepe!!!

alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

imananiyonkurunahubundi,ijamboryimana,riravugangotubabariranekuko,imanayatanze,umwanawayo,ngobyose,abirangirizekumusaraba,kizito,akwiye,imbabazinkuko,yemera,icyaha,kd,akazisabira,imbabazi

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

kizito arihemukiye ntukuntu abanyarwanda bamwizeraga ubutumwabwe yatugezagaho mundirimboze bigaragayeko yatubeshyaga?

japhet yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

usabye imbabazi arazihabwa ikibi nukoyakogera yooooo yaduhozaga amarira mudirimboze

kamana yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

those ones they don’t have heart of there country

hazard eden yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Mbega!Bibaho?Gusa,biteye ubwoba.Kizito ni icyamamare.Ubwose muri rubanda rugufi(abakene)ubwo sihatari?Mube maso.

twambaze yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ibi birababaje peeee!!! Kubona muri commentaires zose nta muntu numwe usubiza amaso inyuma ngo arebe niba izi nkuru ari ukuri.nubwo kizito yaba yaremeye ibi, ninde uri mu mutwe we kugirango abyemeze.ntitukajye twemera ibyo twimvishe kuri za internet!!! Nyamara ntimugashinje mutabanje gusobanukirwa amava n’amajya y’inkuru.
Amahoro y’imana.

amahoro mu rwagasabo yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka