Kwinjira mu Ihuriro ry’Amashyaka ngo bizafasha Green Party gukosora ibitagenda

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party), ryishyize hamwe n’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) kuri uyu wa mbere tariki 14/4/2014. Iri shyaka rivuga ko rije gukosora ibitagenda neza no guharanira kugera ku butegetsi bw’igihugu, ngo ridakoze intambara.

Umukuru wa Green Party, Frank Habineza yamenyesheje Ihuriro ry’imitwe ya politiki ko bihaye umurongo wo kutavuga rumwe na Leta, ariko ngo mu buryo bwubaka; ko icyo bumva kitajyanye n’umurongo bihaye bazasaba ko gikosorwa, n’ubwo ngo hari ibyiza byinshi bashima.

Mu byo Green Party yasabye gukosora, ngo ni ugusobanura neza uburyo abagize inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta batorwa hagasobanuka niba baba bahagarariye imitwe ya politiki cyangwa ari umuntu ku giti cye; isaba kandi ko itorero ry’igihugu ngo ryaba iry’Abanyarwanda bose kuko ngo bumvise hari imitwe ya politiki ishaka kuryiharira.

Habineza yavuze kandi ko basabye ko gahunda z’ubudehe zakorwa ku buryo abanyeshuri bose b’Abanyarwanda bahabwa imfashanyo ya buruse, asaba ko ubwishingizi bwa mituelle de santé ngo buhabwa agaciro nk’ubundi bwishingizi, ko gahunda y’ububanyi n’amahanga ngo yakomeza kuba nzinza, ndetse ko ubutaka bw’abaturage bwaba umutungo bwite wabo.

Green Party yazamuye ibendera ryayo mu Ihuriro ry'Amashyaka.
Green Party yazamuye ibendera ryayo mu Ihuriro ry’Amashyaka.

Frank Habineza kandi agira ati: “Ishyaka rya politiki ribereyeho ubutegetsi, turifuza kuzagera kuri bwo tube twayobora iki gihugu, kandi turashima kuba Ihuriro ry’imitwe ya politike ryaratumaze impungenge, twari twabanje gukeka ko tutazagaragaza ibitekerezo byacu nituryinjiramo”.

Green Party ivuga ko ishyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere, ko yamagana politiki zizana umwiryane mu Banyarwanda.

Ku rundi ruhande, amatwara ariho y’u Rwanda ngo ni ukugira imitwe ya politiki igendera ku bitekerezo binyuranye, abantu bagasangira ubutegetsi ariko icyo bahuriyeho bose ari uguharanira amahoro no kuyamamaza; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFPO, Anicet Kayigema yamaze Green Party impungenge ko ngo idashobora kubuzwa gutanga ibitekerezo byayo.

Ati: “Ihuriro rifite inshingano yo kwigisha Abanyarwanda ko ishyaka cyangwa uwo mutavuga rumwe, atari umwanzi wawe, ahubwo ari umuntu mufatanyije kubaka igihugu; aha rero nta mpungenge z’uko mwe muri muri opozisiyo (opposition) mwabuzwa kugaragaza ibyiyumviro byanyu.”

Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, yereka umuyobozi w'Ihuriro ry'Amashyaka ikirangantego cy'ishyaka rye.
Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, yereka umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka ikirangantego cy’ishyaka rye.

Tariki 03/4/2014 nibwo Green Party yemerewe kujya mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO).

Iri shyaka rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2009, riza kwemererwa gukorera mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2013.

Green Party rije risanga indi mitwe ya Politiki 10 ari yo RPF Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP na PS Imberakuri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka