Kamonyi: Icyunamo cyarangiye batanu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batanu bo mu karere ka Kamonyi barimo umukecuru w’imyaka 73 bagaragaweho kuvuga amagambo no gukora ibikorwa bipfobya n’ibihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku nshuro ya gatatu umukecuru witwa Mukandoli Domitilla, utuye mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika, akurikiranwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Bwa mbere yari yashyikirijwe ubutabera akatirwa igifungo cy’amezi atandatu, naho bwa kabiri agafungwa imyaka ibiri.

Kuri iyi nshuro rero, ngo yavugiye mu kiganiro cyatangiwe mu kagari ka Kigese tariki 11/4/2014, ko atemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi bonyine kuko ngo n’Abahutu bapfuye, ahita abaza igihe bo bazibukirwa.

Ibi bitekerezo ngo nibyo bihora bifungisha uyu mukecuru, abamubaza impamvu akababwira ko ari ibiba bimuri ku mutima, maze Imana ikamubwira ko agomba kubivuga.

Undi mugabo wo mu kagari ka Mukinga, umurenge wa Nyamiyaga, na we ngo yabwiye umudamu wacitse ku icumu rya Jenoside ko azamwicana n’abana be. Ibyo abivuga amwibutsa ko na se (w’uwo mugabo) ari we wishe se (w’uwo mugore).

Mu murenge wa Rukoma, naho ngo hagaragaye umugabo wakubise uwacitse ku icumu, naho mu kagari ka Nkingo ho muri Gacurabwenge umugabo yanze kwitabira ibikorwa byo kwibuka, abajijwe impamvu, avuga ko azajyayo ari uko bibutse Abahutu n’Abatwa bishwe mu ntambara.

Ibindi bitekerezo bibi byagaragaye ku mugabo wo mu kagari ka Kayonza, umurenge wa Kayenzi; uyu we akaba yarabajijwe impamvu atajya mu biganiro, akabasubiza abaza ati “igihe bahereye bajya mu biganiro babona abantu batarumvise?”.

Nk’uko bamwe mu baturage twaganiriye babivuga, ngo iyi myitwarire y’aba bantu babona bakwiye kubihanirwa kuko bashobora guhamwa n’icyaha cy’ihakanwa n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ngingo ya 116, y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biteganyijwe ko umuntu wese ugaragaje mu ruhame, haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose, ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro, cyangwa uhishira cyangwa akonona ibimenyetso byayo, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantunkabo bakwiyekwigishwa,kuko Imitima yabo ntagwikwiye mubanab’urwanda.

NIYIGENA Patrick yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Uwiteka abatabare kuko imitima yabo irarwaye! Mbabajwe igishimishije nuko numvise bashaje baramenye batabisiga mubana babo!!

BONAVENTURE MPAYIMANA yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

abahakana nabavuga amagambo mabi mubihorere twikomereze gahunda y’iterambere ubundi ubutabera bukore akazi kabwo gusa baravunwa n’ubusa Gd bless’u.

kazu yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka