Interpol irizeza u Rwanda ubufatanye mu guta muri yombi 200 bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Abayobozi bakuru b’umuryango mpuzamahanga wa Police (Interpol), barizeza u Rwanda ko bagiye gushyira ingufu mu bufatanye kugirango abantu 200 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari hirya no hino ku Isi bashyikirizwe ubutabera.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Interpol, Milleille Balestrozzi ndetse n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Ronald Kenneth Noble, ubwo bari bamaze kubonana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wa tariki 14/04/2014.

Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’igihugu, aho aba bayobozi ba Interpol bari baherekejwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana, Perezida wa Interpol yabwiye abanyamakuru ko aba bashyitsi baje mu Rwanda bitabiriye inama mpuzamahanga ya Interpol irimo kuhabera.

Perezida Kagame hamwe n'umuyobozi wa Interpol.
Perezida Kagame hamwe n’umuyobozi wa Interpol.

Perezida wa Interpol yatangaje ko ngo yishimiye ibiganiro bagiranye n’umukuru w’igihugu, anizeza ubufatanye mu gufata abakekwaho Jenoside bari hirya no hino ku Isi.

Uyu muyobozi yagize ati: “Twishimiye kubonana na Perezida Paul Kagame, twaganiriye ku mutekano, ku mateka y’u Rwanda no gushakisha uburyo abantu bakurikiranwaho ibyaha byibasiye inyoko muntu bakomeza gukurikiranwa.”

Balestrozzi yakomeje avuga ko u Rwanda rutanga umusanzu ushimishije muri Interpol, kugeza naho aricyo gihugu cyonyine muri Afurika gifite Umupolisi mu nama y’ubuyobozi ya Interpol.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana, yakomeje avuga ko u Rwanda na Interpol bigiye kongera imikoranire mu gufata abantu bakurikiranweho ibyaha, yongeraho ko ngo muri iyi minsi bagiye gushyira hamwe gukurikirana abantu 200 b’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame, Minisitiri w'Ubutabera n'umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda bakiriye abayobozi ba Interpol.
Perezida Kagame, Minisitiri w’Ubutabera n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda bakiriye abayobozi ba Interpol.

Mu mwaka wa 2015 mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga ya Interpol ihuriwemo n’ibihugu byose 190, izaba ibaye iya mbere ibere ku mugabane w’Afurika.

U Rwanda rushyigikiye kurwanya umuco wo kudahana

Atangiza ku mugaragaro inama ya gatandatu y’impuguke ya Interpol ku gukumira ibyaha bya Jenoside, iby’intamambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu yabereye kuri Serena Hotel, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko isomo u Rwanda rwasigiwe isomo riruha gutekereza ko umuco wo kudahana ugomba gucika burundu, ari nayo mpamvu rutanga umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga byo kugarura amahoro ku Isi.

Kugeza ubu u Rwanda n’igihugu cya gatandatu ku Isi mu kohereza umubare munini w’ingabo za UN zibungabunga amahoro ku Isi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

JEWE NAJIRANGO DUHEZEE IGIHUGU IKYO ARIKYO KYOSE DUKYEKAKO ARIKO JICIJIKIYE ABAJIZI BANABI KANDI TUKYAMAMAZE ISI YOSE IBIMENYE KANDI NACURAZANYA NABO TUBERURIRE

william Busuulwa yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka