U Rwanda rwatsindiye kuzakina imikino Olympique y’urubyiruko ku rwego rw’isi

U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina imikino Olympique y’urubyiruko mu mikino bita Beach Volleyball ikinirwa ku mucanga, rukaba rwabigezeho nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu mikino Nyafurika yasojwe muri Ghana ku cyumweru tariki ya 13/4/2014.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yari igizwe na Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba, yabonye itike yo kuzakina iyi mikino izabera i Nanjing mu Bushinwa mu kwezi kwa munani imaze gutsinda ikipe ya Misiri amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Amakipe y'u Rwanda, abahungu n'abakobwa babonye intsinzi yo kujya mu mikino ya nyuma ku rwego rw'isi bise Olympics youth game izabera mu i Nanjing
Amakipe y’u Rwanda, abahungu n’abakobwa babonye intsinzi yo kujya mu mikino ya nyuma ku rwego rw’isi bise Olympics youth game izabera mu i Nanjing

Ikipe y’abahungu yabonye iyo tike nyuma y’uko iy’abakobwa yari igizwe na Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi yegukanye igikombe cy’Afurika batsinze iya Namibia amaseti 2-0. Iyi mikino Olympique y’urubyiruko izakinwa ku matariki ya 16 -28/08/ 2014 ikinirwe ahitwa Nanjing mu Bushinwa, ikaza ibaye ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2010.

Munyinya na Ndayisaba bahigitse Misiri nayo itari yoroshye.
Munyinya na Ndayisaba bahigitse Misiri nayo itari yoroshye.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabira imikino ya Beach Volleyball ku rwego w’isi, nyuma ya 2013 ubwo amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 bitabiraga igikombe cy’isi cyabereye muri Pologne.

Gusa icyo gihe ikipe y’abahungu yari igizwe na Mugabo Thierry na Ntagengwa Olivier n’iy’abakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse, ntabwo bageze kure kuko basezerewe ku ikubitiro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka