Karongi: Ecobank yahaye inka abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Bisesero

Abakozi ba banki ya Ecobank mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi maze banagabira inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda abacitse ku icumu rya Jenoside aho mu Bisesero batishoboye mu rwego rwo kubasha kwibuka biyubaka.

Umuyobozi wa Ecobank muri zone y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru igizwe n’icyahoze cyitwa Byumba, Ruhengeri, Gisenyi na Karongi, Rutaganda Emmanuel, avuga ko biri mu nshingano no mu muco bya Ecobank gufasha abatuye aho bakorera.

Uyu mwaka Ecobank ngo yawuhariye gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Yagize ati “ Byahozeho mu muco Nyarwanda ufite icyo agaba aragaba kandi ugira uwo agabira aba agira Imana.”

Zimwe mu nka Ecobank Rwanda, Zone y'Uburengerazuba n'Amajyaruguru yahaye abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Bisesero.
Zimwe mu nka Ecobank Rwanda, Zone y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru yahaye abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Bisesero.

Asobanura impamvu batanze inka za Kinyarwanda, Rutaganda avuga ko Ecobank yabanje kuvugana n’abayobozi ndetse n’abaturage bo mu Bisesero bagombaga guha inka kugira ngo bumve neza ubwoko bw’inka batanga.

Yagize ati “Batubwiye ko ari bwo bwoko bw’inka bushoboye hano muri iyi misozi ya Bisesero kandi ko ari zo nka abaturage bakunze.” Abamenyereye icyo gice bari bari aho na bo bakaba bahamyaga ko inka za kizungu zitahashobora ngo bitewe n’imiterere yaho.

Uyu Muyobozi wa Ecobank mu Burengerazuba no mu Majyaruguru kandi avuga ko kuba barahisemo gutanga inka binajyana n’imibereho y’abaturage bo mu Bisesero. Yabisobanuye agira ati “Twagiraga ngo tubafashe kwibuka bigira kandi kugira ngo umuntu yigire agira icyo aheraho.” Ngo bakaba babahaye inka kugira ngo zibakamirwe nk’uko byahoze kuko abasesero bahoranye inka nyinshi.

Umuyobozi wa Ecobank mu Ntara y'Uburengerazuba n'iy'Ayamajyaruguru, Rutaganda Emmanuel, ari kumwe n'Umukozi w'Akarere ka Karongi.
Umuyobozi wa Ecobank mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Ayamajyaruguru, Rutaganda Emmanuel, ari kumwe n’Umukozi w’Akarere ka Karongi.

Ntagara Jean Bosco, wo mu Kagari ka Gitabura mu Mudugudu wa Mataba, umwe mu bagabiwe inka, akaba yashimiye Ecobank yabibutse ikabaha inka. Yagize ati “Twahuye n’ingorane Jenoside iratugwira, mugize neza ni ukuri Imana ibahe umugisha kandi ikomeze kubaha imbaraga zo gukomeza gufasha abatishoboye.”

Mukama Libert, Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe amategeko n’ubutegetsi wakiriye izo nka mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi yashimiye banki ya Ecobank kuza kwifatanya n’Abanyabisesero mu bihe nk’ibi cyane ko ngo igikorwa bakoze kunajyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi “Kwibuka twiyubaka.”

Mukama yagize ati “Izi nka eshanu mutanze ni igikorwa gikomeye cyane kandi turabizeza ko abaturage bazazifata neza zigatanga umusaruro wifuzwa.”

Nyuma y’igikorwa cyo kugabira inka abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, kuri uyu wa 12 Mata 2014, abo bakozi ba Ecobank mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero aho batemberejwe ibice bitandukanye byarwo bigaragaza amateka yaranze Jenoside muri icyo gice cya Bisesero no mu nkengero zaho.

Abakozi ba Ecobank Rwanda bakorera mu burengerazuba n'Amajyaruguru bamaze hutemberezwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Abakozi ba Ecobank Rwanda bakorera mu burengerazuba n’Amajyaruguru bamaze hutemberezwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Bimwe mu bimenyetso beretswe bikomeye hakaba harimo nk’inzu irimo ibice bitandukanye by’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira ndende ishushanya inzira y’umusaraba Abasesero banyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n’uruziga rukikijwe n’amacumu icyenda ashinze hagati hakabamo ibuye rinini.

Ibyo ngo bishushanya ubutwari bw’Abasesero dore ko birwanyeho bakoresha amacumu n’amabuye mu gihe kirenga ukwezi kuko ku wa 13 Gicurasi 1994 ari bwo baganjijwe bitewe n’uko bari bagabweho igitero gikomeye cyane kirimo abasirikare benshi bakoresha imbunda ndetse n’interahamwe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka