Gisagara: Baributswa ko kwiyubaka kw’igihugu biva ku baturage mbere na mbere

Ubwo yatangaga ikiganiro mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara kuwa kane tariki 10/04/2014, umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali, yasobanuye ko ibyo igihugu cy’u Rwanda cyagezeho muri iyi myaka 20 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye ni byinshi ndetse abaturage bakaba barabigizemo uruhare runini.

Guverineri Munyantwali, yaganiriye abaturage bo mu murenge wa Save ku mibereho myiza, aho yagarutse cyane ku bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho muri iyi myaka 20 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, haba mu nzego zose akaba yagaragaje ko hari intambwe nini yatewe.

Usibye umuyobozi w’intara, n’abaturage ubwabo bavuga ko impinduka zigaragara, aho bahamya ko hari aho bavuye n’aho bageze mu mibereho yabo haba mu buzima, ubukungu n’ahandi.

Abaturage bitabiriye ikiganiro cya Guverineri batanze ibitekerezo hanabazwa ibibazo bitandukanye ku mubereho myiza.
Abaturage bitabiriye ikiganiro cya Guverineri batanze ibitekerezo hanabazwa ibibazo bitandukanye ku mubereho myiza.

Minani Anastase ati “Mbere si uku Save yari imeze, ubu hubatswe inzu z’imiturirwa, dufite umuhanda munini, mu bukungu naho ni uko twarazamutse ubu tureza imiceri mu bishanga nta kibazo rwose”.

Aba baturage kandi banavuga ko no mu nzego z’uburezi ndetse no mu buvuzi hahindutse byinshi, aho ubu umwana wese yiga nta vangura, kwa muganga akavura buri wese ntawe barutishije undi.

Ibi ariko kandi byanagezweho biturutse ku miyoborere myiza igihugu gifite nk’uko umuyobozi w’intara y’amajyepfo yabivuze, binyujijwe muri gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage nk’ubudehe, imigoroba y’ababyeyi, inteko z’abaturage n’ibindi.

Yongeye kandi guhamagarira abaturage gushyir ahamwe, abibutsa ko ibisubizo by’ibibazo by’iki gihugu bigomba kuva mu Banyarwanda mbere na mbere, abandi bakaza ari ukunganira.

Umuyobozi w'intara y'amajyepfo, Alphonse Munyantwali, aganiriza abaturage b'umurenge wa Save mu karere ka Gisagara.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali, aganiriza abaturage b’umurenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Ati “Intambwe imaze guterwa tuyikesha imiyoborere myiza ndetse no kwishakamo ibisubizo binyuze muri gahunda zitandukanye nk’ubudehe, gacaca, inteko z’abaturage z’izindi, ariko icyambere ni ukumva ko nk’Abanyarwanda gushyirahamwe aribyo by’ibanze kandi ko ibyo dushaka kugeraho aritwe kamara, nitwe musingi”.

Nyuma y’ikiganiro n’abaturage umuyobozi w’intara Alphonse Munyantwali yakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage ku mibereho myiza, byagarutse ahanini kuri gahunda za Leta zigamije kuzamura abaturage nka mituelle de santé, kwihangira imirimo ku rubyiruko n’ibindi, aho yatanze ibisubizo n’ibisobanuro kuri buri kibazo n’igitekerezo byatanzwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka