Urukiko rwategetse ko imibiri yabo itandukanywa nyuma yo gupfa

Urukiko rw’ahitwa Blois mu Bufaransa ruherutse kwemeza ko umugore wari waratandukanye n’umugabo we bakiriho, bakaza gushyingurwa mu mva imwe, batandukanywa bisabwe n’umugore we wa kabiri.

Ubundi, aba basabwa gutandukanywa nyuma yo gupfa bakibana baguze imva irimo imyanya 4 mu mwaka w’1974. Nyuma yaho gato umwe mu bana babo wari ufite ubumuga (iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ntivuga ubwo ari bwo) yahise apfa bayimushyinguramo.

Mu mwaka w’1983, uyu mugore n’umugabo baratandukanye, hanyuma umugabo ashaka undi mugore. Mu mwaka wa 2007 uyu mugabo na we yarapfuye ni uko ashyingurwa iruhande rw’umukobwa we.

Mu mwaka w’2011, uyu mugore wa mbere na we yaje gupfa afite imyaka 81, hanyuma umukobwa we wari usigaye amushyingura na we muri ya mva: ngo nyina yari yarasabye ko azashyingurwa iruhande rw’umwana we kuko ngo n’ubundi ari we wari wamwitayeho akiriho.

Ibi ntibyashimishije umugore wa kabiri ngo “wari ufite uburenganzira kuri iriya mva, kimwe n’umukobwa w’umugabo we, akaba ataragombaga kuhashyingura uwo ari we wese batabyumvikanyeho”, nk’uko byemejwe n’abacamanza.

Aba bacamanza ngo banavuze ko kuba uyu mugore wa mbere yari yaratandukanye n’umugabo we byamugiraga undi muntu utari uwo mu muryango we, ku buryo mbere yo gushyingurwa muri iriya mva hagombaga ubwumvikane hagati y’umugore wa kabiri n’umukobwa we.”

Uru rubanza rwabaye ku itariki ya 27 Werurwe, rwasabye uyu mukobwa kwimurira nyina mu yindi mva mu gihe kitarenze amezi abiri, bitaba ibyo akazabitangira amande y’amayero 50 kuri buri munsi w’ubukererwe. Impamvu ni uko ngo ahamwa n’icyaha cyo kubanisha ababyeyi be nyuma y’urupfu.

Icyakora, uyu mukobwa ntiyanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza yarezwemo na mukase, akaba ateganya kujurira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka