Uwahoze yigisha mbere ya Jenoside afite ipfunwe ry’amasomo y’ivangura bigishaga
Georgette Umuringa wahoze ari umwarimu mu gihe cya Jenoside atangaza ko aterwa ipfunwe kubera uburezi bwa mbere ya Jenoside yakozemo, bwavanguraga abanyeshuri bugendeye ku moko yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuringa atangaza ko yumva nawe yahagarara imbere mu ruhame rw’Abanyarwanda akabasaba imbabazi, kuko hari amasomo yagiye yigisha abana, yari mu nteganyanyigisho y’uburezi yavanguraga.
Uyu mwalimu wigishije mu mashuri anyuranye mu mugi wa Kigali avuga ko isomo rijyanye n’amateka y’u Rwanda bigishaga ko Abahutu aribo batware b’igihugu ari ryo yibuka bikamutera agahinda, kuko nta yandi mahitamo yari afite yo kutaryigisha kuko riri mu yo babazaga mu bizamini bya Leta.
Agira ati "Njya ntekereza ahubwo najye nkumva mfite ipfumwe nkumva najya gusaba imbabazi Abanyarwanda, ni nka biriya byo kuvuga ngo isomo ry’amateka ni n’isomo rya mbere twigishirizagaho imiturire y’u Rwanda.
Tukigisha abana ko uru Rwanda ba nyirarwo b’ukuri ari Abahutu. Abatwa yego tukabavuga ko baje bibera mu mashyamba ariko abandi bakaza bagatema amashyamba bakayahinga, nyuma bakagira ubutware bwabo bakishyira hamwe aiko bakazacengerwa n’Abatutsi baturutse mu bindi bihugu bakaza bakabacengezamo amayeri, bakabaha inka nuko buhoro buhoro bakabahaka."
Umuringa atangaza ko ibyo byateraga umutima mubi mu bana bakumva ko hari ubwoko bw’inyaryenge bwaje kwambura bakoreheje amayeri. Ngo iyo bahagurutsaga abana bivuga mu mazina Abatutsi aribwo babaga bagiye kwibasirwa n’abana bari incuti zabo.
Uyu mugore wari witabiriye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi mbere ya Jenoside wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10/4/2014, avuga ko ibyo byose yabikoraga abizi ariko hakaba n’ibyo yanga gukora kuko umutima we wamubuzaga.
Urugero atanga ni igikorwa cyakorwaga cyo guhagurutsa abanyeshuri buri wese akavuga ubwoko bwe. Icyo gikorwa we agifata nk’ubugome bw’abarimu kuko n’ubusanzwe abo banyeshuri babaga bazwi ndetse hari n’amafishi yabo ariho amoko.
Yemeza ko hari abarimu babikoreraga ubushake nko mu mashuri akomeye nka za Camps Kigali, kuko umunsi byakorwagaho igihembwe gitangiye abana b’Abatutsi barakubitwaga cyane.
Ati: "Umwalimu yageraga mu ishuri rye, uwitwitiye cyangwa wumva yinaniriwe akegama hariya ati allez! Abahutu imbere! abana bagahaguruka biruka. Nyamara rero ibyo bintu njyewe narabyangaga kuko byateraga abana kumenyana no kwangana.
Nta na rimwe nigeze mbikora kuko nabonaga inabi bigira. Hari ifishi ikurikirana umuntu (fiche suiveuse) yabaga iriho buri bwoko bwa buri mwana. Byari byoroshye gufata ayo mafishi ukayabara abana batazi n’icyo wakoze ukuzuza raporo ya Minisiteri."
Ibijyanye n’uruhare rw’abarezi mu kwimakaza Ubunyarwanda ni byo byibanzweho muri uyu muhango wo kwibuka wateguwe na MINEDUC ndetse na Minisitiri Dr. Vincent Biruta akaba yabigarutseho mu ijambo rye.
Yagize ati "Iyo twibuka mu buryo bw’umwihariko nk’ubu ngubu tuba tugomba kuzirikana uruhare rw’uburezi mu mateka y’igihugu cyacu uruhare uburezi bwatanzwe mu buryo budakwiye bwagize mu kugira ngo Jenoside ishoboke mu gihugu cyacu.
Ariko ni n’umwanya wo kongera kwiyemeza nk’abakorera urwego rw’uburezi, gushimangira indangagaciro z’Ubunyarwanda mu kazi dukora buri munsi."
MINEDUC yibutse abari abakozi bayo n’abanyeshuri bose baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko bibutse abari abakozi bayo bagera kuri 70 abo amazina yabo yamaze kubonwa.
Minisitiri Dr. Biruta yijeje ko mu gihe nk’iki umwaka utaha abakozi bose bazaba bamaze kumenya umubare wabo n’imyirondoro yabo, bigashyirwa ku rwibutso ruri ku cyicaro cy’iyi Minisiteri.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe ibyo igihugu cyacu cyahuye nabyo ni agahomamunwa. Urabona umwarimu uri kwigisha gukuramo, ngo atange urugero ati: "Ufashe abatutsi batanu, ukicamo batatu usigaranabangahe?"