Nyanza: Umugore yateje undi ihungabana amubwiye amagambo amukomeretsa

Umugore witwa Kampororo Jeannette w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Karukoranya B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana tariki 09/04/2014 yabwiye mugenzi we witwa Mukahirwa Claudine amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bimuviramo kugira ihungabana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kavumu, Murere Etienne, yabwiye Kigali Today ko uyu mugore wateje iki kibazo cy’ihungabana yarimo asoroma isombe hafi yo kwa Mukahirwa Claudine n’uko abonye uyu mugenzi we barimo kumuhambura imisatsi akamubwira amagambo amukomeretsa.

Ngo mu mvugo isesereza, Kampororo Jeannette yabwiye Mukahirwa Claudine amagambo agira ati : “ Mvana imbere iyo misatsi imeze nk’iy’inyenzi” maze muri ako kanya undi bimuviramo guhungabana.

Mu gihe uyu Kampororo yakomeretsaga mugenzi we amubwiye aya magambo hari abandi bantu barimo bayumva maze bagwa mu kantu nk’uko Murere Etienne uyobora akagali ka Kavumu akomeza abitangaza.

Abantu biyumviye uburyo Mukahirwa Claudine wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaseserejwemo na mugenzi we ndetse akagira ihungabana muri ako kanya barimo uwitwa Niyomufasha Josiane na Mukamasabo Fatuma.

Uyu mugore Kampororo wateje iri hungabana mugenzi we kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside nawe ubwe arabyiyemerera akisobanura avuga ko yacitswe akayavugisha ururimi rwe ngo atiteguye neza ingaruka ari buze guteza.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara Chief Supt Hubert Gashagaza yemereye Kigali Today ko ibyo byabaye.

Yakomeje avuga ko uyu mugore Kampororo yatawe muri yombi akaba akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Muri Jenoside umuntu witwaga inyenzi bahitaga bamwica niyo mpamvu uriya mugore ubu akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Uyu mugore wahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranweho yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe nk’uko ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka