Nyamasheke: Yemerewe gukomeza imirimo ye nyuma yo gutsindira ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura

Umushoramari Habimana Gervais yasubijwe uburenganzira bwo kongera gukora imirimo yakoraga mu karere ka Nyamasheke hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ahateye icyayi cya Gisakura, nyuma yo gusanga ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura Tea Company yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Habimana Gervais avuga ko yahawe ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka mu mwaka ushize wa 2013, agatangira kubaka ihoteri igezweho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, mu kwezi kwa gashyantare yaje guhagarikwa n’akarere ka Nyamasheke, bamubwira ko Gisakura Tea Company yagejeje ikirego ku karere ivuga ko ubutaka bwahawe uyu mushoramari ari ubwayo.

Nyuma y’icyo gihe cyose byabaye ngombwa ko hitabazwa abahanga mu kwerekana uburyo ubutaka bwagiye butangwa n’ikarita yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), kugira ngo babashe kumenya nyiri ubutaka nyakuri.

Nyuma yo kwitabaza impuguke mu ntara mu kureba ibishushanyo biba biri ku makarita no kureba impapuro zagiye zitangirwaho ubutaka bukikije ishyamba rya Nyungwe, uwari uhagarariye abahanga (techniciens), Muvara Protais, yemeje ko ubutaka bwatanzwe n’akarere mu buryo bukurikije amategeko kandi ko ntaho Gisakura Tea Company ihuriye n’ubutaka ivuga ko ari ubwayo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’inzego zose zirimo iz’akarere , iza gisirikare n’iza polisi , bafashe umwanzuro ko umushoramari Habimana Gervais akomeza akazi ke ko kubaka ihoteri ikurura ba mukerarugendo hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ariko asabwa kuzabungabunga ibiti by’ishyamba kimeza bihari.

Habimana Gervais (wambaye ipantaro y'umukara) n'umuyobozi wungirije wa Gisakura tea company nyuma y'imyanzuro.
Habimana Gervais (wambaye ipantaro y’umukara) n’umuyobozi wungirije wa Gisakura tea company nyuma y’imyanzuro.

Nyuma y’uwo mwanzuro mu kanyamuneza, Habimana yashimiye Leta y’ubumwe uburyo ikurikirana abaturage bayo cyane cyane iyo barengana.

Yagize ati “ndashimira abayobozi bacu na Leta y’ubumwe nari nararenganye naratse inguzanyo naratewe inkunga n’umushinga wa USAID, nibazaga icyo nakora kubera igihombo nari ngiye kugira, ariko ndanezerewe cyane”.

Kanyesigye Emmanuel umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Gisakura Tea Company yavuze ko anyuzwe n’imyanzuro yafashwe akaba avuga ko avanywe mu rujijo n’ibyo abahanga berekenye bifashishije uburyo bukomeye mu kureba ku ikarita.

Yagize ati “amakosa yakoze mu kubaruza ubutaka bakabuduha, akosowe n’abahanga berekanye nyiri ubutaka koko, ku buryo nta rundi rwikekwe tugifite ubu, ikibazo gikemuwe mu buryo bwa burundu.”

Uyu mushoramari yahagaritswe mu kwezi kwa kabiri amaze kubaka umuhanda ugera aho iyo hoteri izubakwa amaze no kubaka inzu zigera kuri eshatu, gusa ntihasobanuwe agaciro k’ihoteri izahubakwa.

Gisakura Tea Company ifitanye n’ibibazo by’ubutaka n’abaturage benshi nabyo byavuzweko bizashakirwa umwanya wa vuba bigakemurwa n’inzego zibishinzwe.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko ubanza atari uko byagenze!! None se Muvara cyangwa Akarere batanga ubutaka bwa Leta. Erega amashyamba ya kimeza arakomye nta muntu n’umwe uyafiteho uburenganzira. Niyo mpamvu yitwa "Public Land";
Ngaho Muvara nasobanure uko yahatanze rero!!

sano yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka