Yamenye ko inzu ye igurishwa ahamagawe n’abasomye itangazo riyishyira ku isoko

Joëlle Morel, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60 w’ahitwa Neuves-Maisons ho mu Bufaransa, aherutse gutanga ikirego cy’uko umuturanyi atazi yatanze itangazo ku rubuga rwa internet rigurisha inzu ye.

Impamvu akeka ko ari umwe mu baturanyi be washakaga kumugurishiriza inzu, ni uko ngo hashize igihe baramwishyizemo kubera ko yasabye ko imodoka izana abanyeshuri itongera guhagarara hafi y’iwe. Ibi ngo byanamuviriyemo gutongana n’umwe muri bo.

Ajya kumenya ko inzu ye iri ku isoko, ngo yabibwiwe n’umuturanyi we wamubwiye ko yabonye itangazo ku rubuga rwitwa Le bon coin. We ngo yashatse itangazo ntiyaribona, ariko nyuma aza gutangira guhamagarwa n’abifuzaga kuyigura.

Iri tangazo rivuga ko iyi nzu igurishwa amayero ibihumbi 100, ndetse rinariho amazina na nomero ya telefone bya nyir’inzu. Handitseho kandi n’amagambo atarashimishije uyu mukecuru agira ati « ahantu ho gutura hatuje…uretse njyewe».

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko uyu mukecuru avuga ko icyatumye atanga ikirego atari ukugira ngo abone amafaranga (y’amande), ahubwo ngo ari ukugira ngo hagaragazwe uwamukoreye kiriya gikorwa «cy’ubugome ».

Ikindi ngo ni « ukugira ngo haveho urwikekwe mfitiye ababyeyi b’abanyeshuri duturanye, kuko mpora nibaza uwabikoze muri bo, kandi ibyo gukeka simbikunda».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka