Gisagara: Gahunda ya Tunga TV ibafasha kwihugura bagana iterambere

Nyuma y’umwaka umwe gahunda ya Tunga TV itangirijwe mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, abaturage baravuga ko ubu bamaze kuva mu bwigunge, kubera gukurikirana amakuru atandukanye ku nyakiramashusho bahawe, ariko kandi bagasaba gufashwa kujya basobanurirwa ibiganiro bimwe na bimwe biri mu ndimi z’amahanga.

Abaturage bitabira iyi gahunda, bavuga ko baza gukurikirana ibiganiro bitandukanye nk’amakuru n’imikino.Niyomugabo Felix akunda kuza kureba amakuru atandukanye, kandi ni umufana wa Rayon Sport bityo akaba aza kureba imikino itandukanye.

Ati “Jye nkunda kureba amakuru nkamenya aho igihugu kigeze mu bintu bitandukanye, ndi n’umufana wa Rayon Sport nkunda rero kuza kureba imikino”.

Umwe mu barezi bigisha ku kigo cya Groupe Scolaire ya Gishubi ari naho hubatse icyumba mpahabwenge, avuga ko hari icyo iki cyumba kimufasha mu kazi ke, ngo kandi si we wenyine kuko n’abandi baturage baza kuhakurikiranira amakuru bakamenya ibibera mu gihugu hose n’aho batabasha kugera.

Icyumba mpahabwenge mu karere ka Gisagara.
Icyumba mpahabwenge mu karere ka Gisagara.

Mugambira Etienne, umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Gishubi, avuga ko batangiye gushishikariza abaturage b’uyu murenge kumenya indimi zitandukanye nk’Icyongereza, ariko mu gihe bibaye ngombwa bakazajya bifashisha intore zirangije amashuri yisumbuye, mu gusobanurira abaturage ibiganiro byihariye biri mu ndimi z’amahanga.

Ati “Ubu dufite gahunda yo gushishikariza abaturage kwihugura mu ndimi cyane cyane Icyongereza, ariko kandi tuzajya tunifashisha izi ntore zarangije amashuri yisumbuye zisobanurire abaturage ibiganiro bikenewe biba biri mu ndimi z’amahanga”.

Uretse gahunda y’imiyidagaduro hamwe n’amakuru, gahunda ya Tunga TV mu murenge wa Gishubi , irimo gukoreshwa nk’uburyo bwo gushishikariza abaturage gahunda zibateza imbere nko kuvugurura ubuhinzi hamwe na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Ubwo iyi gahunda igamije gushishikariza abaturage kumenya no gukoresha ikoranabuhanga ribagezaho amakuru hamwe n’ubushakashatsi yatangizwaga abaturage bahawe inyakiramashusho imwe na mudasobwa ebyiri na decoderi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka