Hazakenerwa miliyari zisaga 100 mu kuvugurira IPRC-South

Mu rwego rwo kuvugurura inyubako zo mu kigo cyigisha ubumenyingiro IPRC-South, hakozwe inyigo y’inyubako nshya zizaba zikirimo. Igishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4/4/2014, nigishyirwa mu bikorwa uko cyakabaye bizatwara amafaranga asaga miliyari zisaga 100.

Ubusanzwe, iki kigo gikorera mu mazu yahoze ari ay’ishuri rya gisirikare (ESO) mu karere ka Huye. Umuyobozi w’iri shuri, Dr. Barnabé Twayigira avuga ko batekereje kubaka inyubako nshya hagamijwe kugira inyubako zijyanye n’igihe tugezemo kandi zizatuma bagira aho kwigishiriza amasomo yose.

Ati “hano ishuri riri hari ishuri rya gisirikare. Inyubako zihasanzwe ntizijyanye n’ibiri kuhakorerwamo. Ni yo mpamvu twiyemeje gukoresha inyigo y’igishushanyo mbonera kugira ngo turivugurure.”

Uko IPRC-South izaba imeze, urebeye mu kirere, mu myaka 20 iri imbere. Ziriya nyubako ziri mu ibara ryenda gusa na kaki zikikije ubwinjiriro bw'ingezi -main entrance- iziri ahagana hepfo zifite ibara rimeze nk'umutuku wijimye, ni amacumbi y'abarimu n'ay'aabayobozi b'ikigo, naho iziri mu muhondo ni amacumbi y'abanyeshuri.
Uko IPRC-South izaba imeze, urebeye mu kirere, mu myaka 20 iri imbere. Ziriya nyubako ziri mu ibara ryenda gusa na kaki zikikije ubwinjiriro bw’ingezi -main entrance- iziri ahagana hepfo zifite ibara rimeze nk’umutuku wijimye, ni amacumbi y’abarimu n’ay’aabayobozi b’ikigo, naho iziri mu muhondo ni amacumbi y’abanyeshuri.

Muri izi nyubako biteganywa ko zatwara amafaranga asaga miliyari 100 ziramutse zubatswe nk’uko biteganyijwe, harimo ibiro by’ubuyobozi, isomero, ahazajya higishirizwa imyuga itandukanye, amacumbi y’abanyeshuri, amacumbi y’abarimu n’ay’abayobozi, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi.

Hari n’umwanya wateganyijwe kuzajya uhingwamo ibihingwa bimwe na bimwe bizajya byifashishwa mu masomo yo gutunganya ibiribwa (food processing).

Amafaranga yo kubaka nk’uko biteganyijwe ntabwo iki kigo kiyafite yose. Ngo kizagenda kiyashakisha buhoro buhoro. Abakoze iki gishushanyo bakanabyemeranywaho n’ubuyobozi bwa IPRC-south bateganya ko hagira inyubako zubakwa buri myaka 5, ku buryo iziteganyijwe zose zaba zirangiye mu myaka 20.

Jerome Gasana, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) , ati “amafaranga yo kubaka ahazajya hatangirwa amahugurwa ku barimu bigisha mu bigo by’imyuga yo turayafite. Tugiye guhita dutangira kubaka ubwo igishushanyo mbonera tuzagenderaho cyashyizwe ahagaragara”.

Ubuyobozi bwa IPRC-South bwakira igishushanyo mbonera cy'iryo shuri.
Ubuyobozi bwa IPRC-South bwakira igishushanyo mbonera cy’iryo shuri.

Uyu muyobozi anavuga ko uretse kuba muri IPRC-South hazajya higishirizwa imyuga itandukanye, kizaba ari ikigo gifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye no gutwara indege na za gari ya moshi.

Ikigo nk’iki cyo mu majyaruguru cyo kizaba gifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubukerarugendo, icyo mu mugi wa Kigali kikazagira umwihariko mu kwigisha ibijyanye n’inganda.

IPRC South yatangiranye n’abanyeshuri 300 mu mwaka ushize. Kuri ubu hari abanyeshuri basaga 1000, kandi mu kwagura ikigo hateganyijwe ko kizajya cyakira abanyeshuri ibihumbi 10.

Aba banyeshuri ngo bazaba ari Abanyarwanda, ariko ngo ‘nta cyabuza ko hazaza kwigira n’abava mu bindi bihugu, cyane ko hazaba hari umwihariko wo kwigisha ibijyanye no gutwara indege na za gari ya moshi.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka