Rwamagana: Hafunguwe ishuri ry’imyuga rizafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare mu kubaka iri shuri ririmo imyuga y’ubudozi, ubumenyi mu by’amahoteri, ubwubatsi, ububaji n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yavuze ko iri shuri rizafasha mu buryo bw’umwihariko, urubyiruko rutabashije gusoza amashuri yisumbuye, ribubaka mu buryo bwo kugira ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo.

Ubuyobozi bwa HYUNDAI, ubwa Plan International Rwanda, ubw'akarere ka Rwamagana n'abanyeshuri bafungura ku mugaragaro Ishuri ry'Imyuga rya Rubona.
Ubuyobozi bwa HYUNDAI, ubwa Plan International Rwanda, ubw’akarere ka Rwamagana n’abanyeshuri bafungura ku mugaragaro Ishuri ry’Imyuga rya Rubona.

Uwimana yongeye gusaba ababyeyi kujya bashishikariza abana babo kwiga amasomo y’ubumenyingiro kandi abasaba kurwanya imyumvire ivuga ko kwiga imyuga ari amaburakindi cyangwa se ngo yigwe n’uwananiwe amasomo asanzwe.

Bamwe mu rubyiruko rwiga muri iri shuri bavuga ko nyuma yo kwinjira mu masomo y’imyuga babashije gusobanukirwa ko bafite ubukire mu biganza byabo kandi bakaba bazabyaza umusaruro ubumenyi bahungukira, batagombye kujya gusaba akazi.

Munyuzangabo Theoneste wize mu ishami ry’ubumenyi mu by’amahoteri, avuga ko amahugurwa bahawe yo kwihangira umurimo ndetse n’ingendoshuri bakoze, byatumye ahinduka rwiyemezamirimo ku buryo umushinga yakoze w’ubuhinzi bw’imbuto ndetse n’urutoki ngo bigiye kuzajya bimuha byibura amafaranga agera ku bihumbi 70 buri kwezi.

Muri iri shuri, bazajya bahigira kudoda.
Muri iri shuri, bazajya bahigira kudoda.

Niyitegeka Justine na we wiga muri iri shami, avuga ko amasomo bigira mu ishuri no hanze ngo byatumye aharanira kuzaba rwiyemezamirimo muri uru rwego rwo guteka ku buryo ngo azashyiraho ahantu abantu bazajya bafatira amafunguro atunganye kandi ngo bitewe n’ubumenyi afite azajya yifashisha imbuto zapfushwaga ubusa n’abaturage maze azongerere agaciro, na we bimuteze imbere.

Iri shuri ry’imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryuzuye ritwaye ibihumbi 290 by’amadolari ya Amerika (amanyarwanda agera kuri 196.521.502) yatanzwe ku nkunga ya Sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo “HYUNDAI” yamamaye cyane mu gukora imodoka ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga “Plan International Rwanda”.

Abiga mu Ishuri ry'Imyuga rya Rubona bavuga ko ubumenyingiro bahakura buzabafasha kuba ba rwiyemezamirimo.
Abiga mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona bavuga ko ubumenyingiro bahakura buzabafasha kuba ba rwiyemezamirimo.

Iri shuri kugeza ubu ririmo abanyeshuri 145 biganjemo abakobwa rizakomeza gufashwa na Hyundai ndetse na Plan International Rwanda mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere mu rwego rwo rwo gukomeza kwiyubaka.

Iri shuri ry’imyuga rya Rubona riri mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana ryeguriwe akarere kakazajya karicunga ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka