Kayonza: Barasabwa kwitondera ababasaba gukorana imishinga nta masezerano

Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa kwitondera abantu biyita abashoramari babasaba gukorana imishinga ibyara inyungu ariko ntibagirane amasezerano kuko bishobora kubateza igihombo kandi ntibabone uko barenganurwa igihe hatabayeho amasezerano ku mpande zombi.

Ibi biremezwa na Eric Imaniyo, agoronome w’umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza nyuma y’uko hari abaturage bo muri ako karere bahinze urusenda ngo babishishikarijwe n’umushoramari bavuga ko yitwa Mwiza Erneste, akababwira ko akeneye urusenda rwinshi bashoyemo amafaranga yabo ariko rumaze kwera baramubura.

Umwe mu bahinze urwo rusenda witwa Rurangirwa John avuga ko uwo rwiyemezamirimo ngo yababwiye ko yatsindiye isoko rya USAID ryamusabaga urusenda rwinshi, ngo rwagombaga gukorwamo ibyuka biryana mu maso.

Rurangirwa avuga ko abo bashoramari bamushyize mu gihombo kinini kuko urusenda yarutakajeho amafaranga n'imbaraga nyinshi mu gihe cy'imyaka itatu kugira ngo rwere.
Rurangirwa avuga ko abo bashoramari bamushyize mu gihombo kinini kuko urusenda yarutakajeho amafaranga n’imbaraga nyinshi mu gihe cy’imyaka itatu kugira ngo rwere.

Uyu bita rwiyemezamirimo ngo yahaye abo baturage umurama w’urusenda bituma banamugirira icyizere, ni uko batangira kuruhinga kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2011 ariko rumaze kwera baramubura. Uyu Rurangirwa avuga ko yahinze urwo rusenda ku buso busaga hegitari mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange.

Ati “Aba bashoramari baje baciye no ku murenge, badukangurira ko twahinga urusenda kuko bari bafite isoko rinini batsindiye mu kigo ngo cya USAID. Baradutumiye twese tujya ku murenge, baraduhugura batwereka uko twarutera, ndetse yewe baduhaye n’umurama urusenda turatera. Rumaze kwera ba bantu turababura.”

Aba baturage bamaze kubura uwo mushiramari ngo bibwiye ko umurenge wabo uzabafasha guhangana n’igihombo kuko ngo abo baturage bakorana inama n’uwo mushoramari ngo bayikoreye ku biro by’umurenge wa Mukarange. Ubuyobozi bw’uwo murenge ariko ngo ntacyo bubiziho kuko uwo mushoramari ajya gukorana n’abo baturage atigeze anyura mu buyobozi.

Umushoramari yahingishije abaturage urusenda ngo azarubagurira rumaze kwera baramubura.
Umushoramari yahingishije abaturage urusenda ngo azarubagurira rumaze kwera baramubura.

Agoronome w’uwo murenge avuga ko byari bizwi ko hari abaturage bahinga urusenda ndetse ngo hari n’abo bagiye basura babagira inama z’uko banoza ubuhinzi bwabo ariko ngo ntibamenye ko hari umushoramari baruhingiraga. Abashinzwe ubuhinzi mu murenge ngo bakekaga ko abo baturage bafite isoko bishakiye ry’urwo rusenda.

Agoronome wa Mukarange, Eric Imaniyo, yagize ati “Twebwe ku rwego rw’umurenge ntabwo twamenye uwo mushoramari kuko abashoramari bose baje gukorera mu murenge tugirana amasezerano tukaba tunafite gahunda y’ibikorwa bazakorera mu murenge wacu.”

Uyu agoronome avuga ko abaturage bakwiye kujya bamenyesha inzego z’ubuyobozi igihe bahuye n’umushoramari cyangwa undi muguzi wese wabizeza ko azabagurira cyangwa akagira ibindi abizeza.

Ibyo ngo byatuma izo nzego zihita zikurikirana zikamenya niba koko uwo muguzi azagurira umuturage ku giciro gikwiye hakurikijwe ibiba byakozwe mu gutegura umusaruro wose, bityo n’igihe habayeho kutumvikana hagati y’umushoramari n’umuturage izo nzego zikabafasha gukemura ikibazo.

Rurangirwa yahinze urusenda ku buso busaga hegitari.
Rurangirwa yahinze urusenda ku buso busaga hegitari.

Rurangirwa uri mu bahinze urusenda we avuga ko uwo mushoramari yamushyize mu gihombo kinini kuko yashoye amafaranga menshi mu buhinzi bw’urwo rusenda kugira ngo rwere neza.

N’ubwo atagaragaza imibare nyayo avuga ko igihombo ari kinini, kuko yamaze imyaka hafi itatu akurikirana ubwo buhinzi umunsi ku wundi, akaba ngo yaratakajeho ibintu byinshi. Avuga ko mu bihe by’izuba hari igihe amazi yabaga yarabuze, bikaba ngombwa ko avomerera urwo rusenda kandi agomba kugura ijerekani y’amazi ku mafaranga 200.

Ati “Tekereza byonyine kubona amazi yo kuvomerera uru rusenda rwose, tudashyizemo imbaraga umuntu aba yakoresheje mu kurusasira no kurwitaho mu bundi buryo bwose. Igihombo cyo ni kinini cyane, namenya agaciro nyako nicaye nkabara buri kimwe cyose.”

Mu gihe cy'izuba Rurangirwa ngo yaguraga amazi yo kuhira uru rusenda kandi ijerekani ayigura amafaranga 200.
Mu gihe cy’izuba Rurangirwa ngo yaguraga amazi yo kuhira uru rusenda kandi ijerekani ayigura amafaranga 200.

Abari bahinze urusenda mu murenge wa Mukarange bagera ku 10 ariko Rurangirwa niwe wabashije kweza rwinshi kuko abandi rwagiye rupfa. Mu yindi mirenge nka Kabarondo naho ngo hari abandi baruhinze.

Aha ni ho inzego z’ubuyobozi zihera zisaba abaturage kwirinda gukorana imishinga n’abantu batazwi kandi batagiranye amasezerano, kuko bitorohera ubuyobozi gukurikirana abo bantu bigatuma igihombo kigaruka buri gihe ku muturage.

Iki kibazo cyagejejwe mu nama y’umushyikirano ariko nticyakemutse

Rurangirwa avuga ko akimara kubona ko umushoramari wari wabahingishije urusenda abuze burundu, yafashe icyemezo cyo kubaza iki kibazo mu nama y’umushyikirano yo mu mwaka wa 2012 akoresheje urubuga rwa Facebook.

Icyo gihe ngo bamusabye gushaka ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, Rwanda Agriculture Board, kugira ngo kizamufashe nacyo kimushakira undi mushoramari anishimira urwo rusenda.

Umushoramari wa kabiri yamusoromesheje urusenda ngo azajye kurutwara na we birangira abuze.
Umushoramari wa kabiri yamusoromesheje urusenda ngo azajye kurutwara na we birangira abuze.

Uwo mushoramari wundi na we ngo yatanze amafaranga make yo gusarura urwo rusenda kugira ngo azabone kujya kurutwara, ariko na we igihe cyarageze abo baturage baramubura.

Kugeza ubu Rurarangirwa afite imifuka y’urusenda ihunitse iwe mu nzu, ategereje umuguzi waza kurutwara, ariko ngo yaramubuze. Abakozi b’ikigo cya RAB na bo ngo baramusuye ariko ariko nabo bamubwira ko icyo kigo kitagura umusaruro, ahubwo ngo gishaka abashoramari bakaba aribo bawugura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka