Abarangije muri IPRC-Kicukiro 2012-2013 ngo ntibazaba abashomeri

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kicikiro na bamwe mu bo ryahaye impamyabushobozi kuri uyu wa kane tariki 27/3/2014, baremeza ko ubumenyi buhatangirwa bukenewe ku isoko ry’umurimo, ku buryo ngo badashobora kuba abashomeri.

Abahawe impamyabushobozi ni abashoje amasomo yo ku rwego ruhanitse (advanced diploma) mu myuga n’ubumenyingiro, mu mwaka ushize wa 2012/2013 bagera kuri 515.

“Nta bashomeri bari muri aba barangije, kuko tujya kwigisha twabanje kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hari n’abamaze kubona akazi batararangiza kwiga, ndetse abenshi ubu barikorera, bafite ibigo bikomeye bibaha amafaranga menshi”, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa IPRC, Eng Diogene Mulindahabi.

Abarangije muri IPRC 2012-2013.
Abarangije muri IPRC 2012-2013.

Nyiraminani Pascaline na Mushimiyimana Jean Damascene bahawe impamyabushobozi, nabo barashimangira ko basanzwe bafite icyo bakora, kijyanye n’ibyo bigiye muri IPRC.

“Jyewe nsanzwe nigisha imyuga n’ubumenyingiro, uretse ko mfite n’ubushobozi bwo gukora inyakiramajwi (radio), ndamutse mbonye utuntu twose tuba tuyikoze”, niko Mushimiyimana yabitangaje.

Nyiraminani we ngo ashobora gushyira porogramu yitwa server muri mudasobwa imwe ihuzwa n’izindi mudasobwa ziri ahantu hatandukanye, ku buryo abantu babasha kohererezanya amakuru ntawe uvuye aho yicaye.

Bamwe mu banyeshuri biga tekiniki mu kigo IPRC Kicukiro (archive).
Bamwe mu banyeshuri biga tekiniki mu kigo IPRC Kicukiro (archive).

Icyakora ngo ntabwo umusaruro wabaye mwinshi cyane bitewe n’uko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe ku biga mu mashuri makuru na kaminuza byatumye bamwe badakurikira amasomo uko bikwiye nyuma yo kwimwa imfashanyo (buruse), nk’uko byatangajwe na Mutijima Philippe wahagarariye abandi mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi.

Yanasabye Leta kujya ibakoresha mu mirimo itandukanye yo guteza imbere igihugu, kandi urugaga rw’abikorera (PSF) narwo rukibuka ko abasohotse ari abakozi bashya bari ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yijeje abarangije kwiga muri IPRC-Kicukiro ko Leta y’u Rwanda izaharanira ko abantu benshi bashoboka babona imirimo, ikaba ngo ari imwe mu ntego za gahunda mbaturabukungu (EDPRS2).

Abayobozi ba IPRC, Minisitiri Albert Nsegiyumva na Mayor w'akarere ka Kicukiro mu muhango wo gutanga impamyabushobozi muri IPRC-Kicukiro.
Abayobozi ba IPRC, Minisitiri Albert Nsegiyumva na Mayor w’akarere ka Kicukiro mu muhango wo gutanga impamyabushobozi muri IPRC-Kicukiro.

“Icyakora ntabwo abarangiza kwiga mwese mwajya gushaka akazi mu byahanzwe n’abandi; mugomba na mwe kwihangira ibyanyu kandi haracyari icyuho cy’imirimo inyuranye mu gihugu”, nk’uko Nsengiyumva yabisabye abo muri IPRC, yizeza ko Leta igiye guha ubufasha bwinshi abiga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

IPRC-Kicukiro yahaye impamyabushobozi abigaga amasomo yo ku rwego ruhanitse mu bwubatsi, kubungabunga ibidukikije, kwita ku mazi no kuyakwirakwiza, ubukanishi bw’ibikoresho binyuranye, hamwe no gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka