Abadepite bo muri Seychelles bifuje ko inanasi z’u Rwanda zigemurwa iwabo

Itsinda ry’abadepite bo mu birwa bya Seychelles ryasuye abahinzi b’inanasi bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bashaka gutangira kubona inanasi z’u Rwanda ku masoko y’iwabo, aho inanasi imwe igurwa amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 21.

Mu rugendo abadepite bo muri Seychelles bagiriye mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, tariki 26/03/2014, bashimye cyane umusaruro mwinshi kandi mwiza w’inanasi, maze perezida w’inteko ishingamategeko ya Seychelles, Dr Patric Hermeni, avuga ko yishimiye ubwiza bw’inanasi yabonye mu Rwanda kandi iwabo zihenda cyane, asaba ko mu minsi mike izo nanasi zaba zageze ku masoko ya Seychelles.

Dr Patric Hermeni yagize ati «Njyewe n’abo twazanye tuvuye muri Seychelles turifuza ko mu minsi mike inanasi nini cyane nk’izi tutajyaga tubona iwacu zaba zatugezeho mu gihugu cyacu cya Seychelles, aho inanasi imwe igurwa amadolari ya Amerika 30».

Perezida w'inteko nshingamategeko yo muri Seychelles yashimye ubwiza bw'inanasi zo mu Rwanda.
Perezida w’inteko nshingamategeko yo muri Seychelles yashimye ubwiza bw’inanasi zo mu Rwanda.

Uyu muperezida w’inteko ishingamategeko ya Seychelles yavuze ko yishimiye intera aba bahinzi bagezeho, asaba ko hakorwa ibikenewe ngo uwo musaruro wabo ugere ku masoko ya Seychelles.

Abahinzi basuwe n’abadepite ba Seychelles ni abibumbiye muri koperative KOABANAMU mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, aho bafite imirima y’inanasi ku buso bwa hegitari 480, bakaba basarura toni 15 buri cyumweru.

Perezida wa sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wari uyoboye iri tsinda avuga ko ibirwa bya Seychelles biramutse bishoye imari mu Rwanda mu kugurira aba bahinzi umusaruro byabagirira akamaro cyane kuko muri ibi birwa inanasi imwe igura amadolari 30, asaga amafaranga ibihumbi 21 y’u Rwanda.

Yagize ati « Kuba inanasi imwe gusa iwabo bayigura amadorari 30 (ibihumbi 21 y’u Rwanda), ni isoko ryiza dukwiye gukomeza tukaganira neza umubano wacu ugatera imbere ugashingira no ku ishoramari, tukajya twoherezayo umusaruro buri cyumweru. Ubu baje kwirebera ko umusaruro uhari koko, turakomeza tubiganireho tunoze uburyo twazageza umusaruro wanyu kuri iryo soko ryiza».

Intumwa z'abadepite bavuye muri Seychelles babahaye inanasi zo kujya kumviraho uburyohe bwazo.
Intumwa z’abadepite bavuye muri Seychelles babahaye inanasi zo kujya kumviraho uburyohe bwazo.

Abahinzi bibumbiye muri koperative KOABANAMU bavuga ko bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha guhuza ubutaka bagahinga inanasi. Perezida w’iyi koperative yemeza ko buri munyamuryango mu banyamuryango 116 bayigize byibuze abona amafaranga ibihumbi 200 buri kwezi akura mu musaruro wabo.

Iyi koperative ivuga ko igiye kwagura ubuso bahinzeho inanasi bakongeraho hegitari 500 aho bazaba bageze hafi hegitari 1000 z’inanasi. Yerekanye ariko ko bafite imbogamizi zo kutabona imashini ihinga ngo iyi ntego bihaye igerweho.

Guverneri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko bamaze gusaba minisiteri y’ubuhinzi kuzabafasha kubona imashini zizabafasha guhinga ngo kuko intara y’Iburasirazuba iberanye nazo.

Abadepite bo muri Seychelles bemereye isoko inanasi zo mu Rwanda.
Abadepite bo muri Seychelles bemereye isoko inanasi zo mu Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka