Ubusugi n’ubumanzi ni ko gaciro k’inkumi n’abasore

Abigisha urubyiruko ibijyanye no kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe, bababwira ko kwifata ari byo byiza, kuko ngo ubusugi ari ko gaciro k’umukobwa, n’ubumanzi bukaba ari ko gaciro k’umuhungu.

Nyiragaju Mariya wo mu Karere ka Nyaruguru ati “icya mbere twabonye ni uko kwifata ari yo nshingano y’urubyiruko, umukobwa akamenya ko ubusugi bwe ari ryo shema rye, umusore akamenya ko ubumanzi bwe ari ryo shema rye. Igihe kwifata bibananiye, bagakoresha agakingirizo.”

Nyiragaju avuga atya, hari nyuma y’amahugurwa we na bagenzi be bagiriwe n’umuryango HDP nk’abakangurambaga b’urungano bo mu Karere ka Nyaruguru, bakaba bazafasha bagenzi babo kumva ubuzima bw’imyororokere.

Ese n’urundi rubyiruko rwaba rufite ibitekerezo biri mu mujyo umwe n’uw’izi nyigisho Nyiragaju yahawe? Abasore n’inkumi batiga, bafite imyaka hagati ya 16 na 20 batanze ibitekerezo byabo.

Uwamariya Gerardine ati “ubusugi bw’umukobwa ni ko gaciro ke kuko kwiroha mu busambanyi nta kamaro bifite.” Ese ko hari ababa indaya ubona hari icyo biba bibatwaye cyane? Ati “biba bikibatwaye. None se ubwo kugenda mu nzira ukubonye uwo ari we wese akavuga ngo dore ya ndaya ni byo byiza?”

Ntukabumwe Eugene we ati “Ubumanzi bw’umuhungu ni ko gaciro ke, ariko abahungu b’ubu ntibakibasha kwifata.” Ese wowe ntabwo wakwifata ngo bigukundire? Ati “njyewe... njyewe birankundira.”

Iryivuze Eric we ngo “njye numva kaba ari ko gaciro biramutse bigukundiye, na kera ni ko byahoze.” Biramutse bigukundiye se byakwanga kubera iki? Ati “Ukurikije ukuntu isi yagiye ihinduka, ntabwo byapfa koroha. Kubera ubuzima dusigaye tubamo muri ikigihe: nta mwana ukiba iwabo, isanga bose baragiye gushaka imibereho.”

Muri rusange, uru rubyiruko rwemera ko koko ubusugi n’ubumanzi bwabo bibahesha agaciro, icyakora abahungu bo bavuga ko kwifata bigoye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ko ndisugi bakaba bambwira ko bitakigezweho

irene yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

mubyukuru ntawageza iyomyaka cyereka iwabo baroga niho byashoboka gusa!

rudahusha yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

mubyukuru ntawageza iyomyaka cyereka iwabo baroga niho byashoboka gusa!

karengera yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

hari imico isigaye igoye kugendera kubera ibihe isi igezemwo!Kuba isugi canke kutayiba murikigihe ntibicerekana indero mbi canke nziza!Muribuka ko kari n’ibikorwa bikura ubusugi !Hamwe rero umukobwa yogita imyaka 25 akiri ntivyokwerekana indero ahubwo vyokwerekana ubunebwe n’ubugome!

ciza yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Wapi kuba isugi urengeje imyaka makumyabiri ni bibi cyane, uba uzarushya uzayibanzamo kuburyo ushobora no kumukomeretsa. Bana rero mujye mubikora hakiri kare byenda mwirinde gukabya ariko nabyo biba bikenewe. Ikindi ni uko ibi bababwira bababeshya ntawabishoboye muri abo bose babigisha,ntimukishinge abababwira ibyo badakora niko abanyarwanda twabaye! Kubikora bituma mubana neza n’inshuti zanyu mukazirinda kujya mu bandi bakobwa mbega mukarindana kwandura indwara mwakura hanze. Agakingirizo kajye kaba intwaro

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

kuba isugi ni manzi ni byiza ariko se tuzabona abo twizeye dute ko ari bake.

smith adams yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

kuba isugi ni manzi ni byiza ariko se tuzabona abo twizeye dute ko ari bake.

smith adams yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka