Abasirikare 46 bo muri EAC baje mu Rwanda gukarishya ubwenge mu kubungabunga amahoro
Abasirikare bakuru 46 bakomoka mu bihugu by’Afurika y’Uburasizuba kuri uyu wa 24/03/2014 batangiye amasomo yo gukarishya ubwenge mu bijyanye no kugarura amahoro aho yahungabanye.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa mu ishuri Rwanda Peace Academy riri i Nyakinama mu karere ka Musanze, Maj. Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yavuze ko abasirikare bagiye gukurikirana ayo masomo bafite ubumenyi n’uburanararibonye butandukanye mu kubungabunga amahoro, aho bazigiraniraho byinshi bizafasha mu kazi kabo.
Gen. Frank Kamanzi yongeyeho ko ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano zunganira mu kazi kazo ka buri munsi hakoreshwa neza amikoro zifite kugira ngo zisohoze inshingano zazo nk’uko bikwiye.
Ati: “Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano ziruzuzanya aho ubufatanye nyabwo buzifasha gukoresha neza amikoro, ibikoresho n’abakozi. Gushyira hamwe ishuri ry’amahoro n’ishuri rikuru rya gisirikare biri mu murongo mugari wo gucunga neza ubushobozi bwacu no kubahiriza igenamigambi nyaryo.”
Aya mahugurwa azamara iminsi 10 azibanda ku bumenyi bwo mu bitabo banakore imyitozo-ngiro yo kunoza ibyo bazaba barigiyemo; akaba arimo gukurikiranwa n’abasirikare 36 n’abapolisi bakuru babiri b’Abanyarwanda n’abandi umunani bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Major Nibayubahe Nestor ukomoka mu Burundi yabwiye Kigali Today ko asanga ayo masomo azabafasha kubungabunga neza amahoro mu karere kuko bazaba bafite imyumvire imwe nk’abantu bavomye ubumenyi hamwe.
Ubusanzwe amahugurwa ku kubungabunga amahoro ari byo bita “Peace Support Operations” mu ndimi z’amahanga yatangirwaga mu ishuri rikuru rya gisirikare ariko ubu yimuriwe mu Ishuri ry’Amahoro kuko ngo basanze biri mu nshingano zaryo nk’uko Col. Rutaremara Jill uyobora iri shuri RPA abivuga.
Ngo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwasanze aya masomo akwiye gutangwa n’ishuri Rwanda Peace Academy (RPA) kuko ariyo ibifitemo ubushobozi n’umwihariko mu kubumbatira amahoro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
rdf oye sugira sagamba tukuri inyuma, amahanga akwigireho ubaye bukombe.
nibyo rwose, buretse naba nabandi bazaza kwiga uko ingabo zigomba kurinda amahoro y’igihugu cyabo ndetse bakarinda nahandi hose babiswe iryo risoma RDF imetrisa neza cyane, amahanga arabibona neza cyane. RDF tukuri inyuma kuko ibyo abanyarwanda tuguksha nibyinshi
nbaze tubigishe uko barinda abao bashinzwe kuyobora kuko twebwe aha twahabonye kare, mbago zacu mukomereze aho mukwigisha amahanga