Mary Robinson yongeye gusaba ko FDLR irwanywa kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa Congo

Mu biganiro intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yagiranye n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru kuwa 18/03/2014, yongeye gusaba ko umutwe wa FDLR wakurwaho kugira ngo amahoro ashobore kuboneka, ibikorwa by’iterambere n’ishoramari bitangire mu burasirazuba bwa Congo.

Mary Robinson avuga ko uburasirazuba bwa Congo bwahuye n’ibibazo bitari bicye kubera umutekano mucye watewe n’imitwe yitwaza intwaro, avuga ko igihe yahawe ngo agarure amahoro mu karere kigomba kurangira imitwe yitwaza intwaro imaze kuvaho.

Intumwa ya LONI mu karere k'ibiyaga bigari, madamu Robinson, ibumoso, yakiriwe n'umuyobozi wa Kivu y'Amajyaruguru, amusaba gushishikariza abandi bayobozi kurwanya FDLR.
Intumwa ya LONI mu karere k’ibiyaga bigari, madamu Robinson, ibumoso, yakiriwe n’umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru, amusaba gushishikariza abandi bayobozi kurwanya FDLR.

Mary Robinson utangiye umwaka wa nyuma y’igihe yahawe, avuga ko ari umwaka wo gukoresha imbaraga nyinshi kuko agomba kuwukoramo ibintu byinshi mu kugarura amahoro mu karere hagatezwa imbere ibikorwa by’ishoramari n’iterambere, avuga ko nyuma ya M23, ADF, FDLR igomba gukurikiraho nyuma yo gusabwa gushyira intwaro hasi ntibikore.

Igikorwa cyo kurwanya FDLR Mary Robinson agihuriraho n’intumwa y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Sen. Russ Feingold uherutse gusura ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru na Monusco agasaba ko ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR byakwihutishwa kugira ngo ibikorwa by’iterambere bitangizwe mu Burasirazuba bwa Congo.

N’ubwo MONUSCO n’ingabo za Congo, FARDC zisabwa kurwanya FDLR, ubu bahugiye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa PCLS ukorera muri Masisi mu gihe bamwe mu baturage batuye Rutshuro na Nyiragongo bavuga ko FDLR ziri kwigira hafi y’umupaka w’u Rwanda kandi zashyizwe mu gisirikare cya Congo.

Indege zitagira umupirote MONUSCO yari isanzwe ikoresha mu kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo nazo zajyanywe Masisi ahari PCLS.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

hahahha first of all bashaka cash, amabuye yagaciro kugirango biteze imbere niyo mpanvu usanga ntacyo babuze kuko baraza bakabakinira mubwonko ngo bari kuzana amahoro mugihugu ahubwo nibatareba neza nubutaka bwabo bazabugurishya

EEE bigutangaze yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

nukuri mureke mbabwize ukuri FDRL ntabwo yananiranye kuburyo ONU nindi miryango iyishamikiyeho nka MONUSCO yarananiwe kubahashya,ahubwo nukubyirengangiza,ariko batwemereye tukigirayo kweri ko twagaruka tugikemuye,cyakoze ningabo za RDC nizirebe kure kuko gukomeza kwinjiza FDRL mungabo zabo nikibazo cyakarere dutuyemo,icyo tutazihanganira nkabanyarwanda ni ubushotoranyi bukorerwa kumipaka,kuko aho twavuye,naho tujya turahazi

nmd yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

ariko rero ikibazo cya kongo kigiye kuba karande kadni ari ikibazo cyakoroha rwose mugihe UN yabishyiramo imbaraga , bakareka kwirirwa barya mafaranga yaza mission gusa, nkuyu robinson nubwakangahe aje asubiramo ibintu bimwe , kobler wa MONUSCO yirirwa hariya asubiramo igitero kimwe ngo tugiye kurwanya umutwe uyu nuyu nyamara bihaera aho, .izingiro ry’ikibazo cya kongo ni FDLR nibatayirwanye bamenyeko ikibazo cya kongo kitazapfa kirangiye, gusa ikiazishuka yerekeza mu rwanda , amateka yayo azahita ajya mubitabo. umutekano w’u rwanda urabungabunzwe bihagije

karengera yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

amahnga agomba guhagurukira iyi mitwe maze amahoro akaramba muri aka karere. twishimiye iki gitekerezo gusa z=tuzashima neza ari uko gishyizwe mu bkorwa

matara yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka