Volleyball: APR na Rayon Sport ziracakirana bwa mbere kuri uyu wa Gatandatu

Amakipe ya APR na Rayon Sport aho ava akagera akunda guhangana mu mikino itandukanye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014 zirahurira mu mukino wa shampiyona ya Volleyball igeze ku munsi wayo wa gatatu, zikazakinira kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Mu gihe APR VC imaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba imaze gutwara ibikombe byinshi bya shampiyona, Rayon Sport VC yo ni ubwa mbere yitabira shampiyona y’u Rwanda, ariko yaje igaragaza ko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe.

APR VC irashaka gukomeza gutwara ibikombe yakunze kwegukana mu myaka yashize.
APR VC irashaka gukomeza gutwara ibikombe yakunze kwegukana mu myaka yashize.

Yaba APR VC ndetse na Rayon Sport, amakipe yombi ahagaze neza kuko mu mikino y’iminsi ibiri yabanje, yose yitwaye neza. Umukino uhuza aya makipe ushobora kuza kugaragaza ikipe ishobora kuzegukana igikombe cya shampiyona kuko ayo makipe yombi arakomeye.

APR VC irimo gukoresha abakinnyi bakiri bato ariko bafite impano mu mukino wa Volleyball, mu gihe Rayon Sport ikoresha benshi mu bakinnyi bakomeye bahoze mu makipe ya Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye, yanatwaye igikombe cya shampiyona iheruka itsinze APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Rayon Sport kandi yaguze abandi bakinnyi bakomey barimo Kwizera Pierre Marshall wakinaga muri INATEK, Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ wakinaga muri Qatar, Musoni Fred wahoze ari Kapiteni wa APR VC n’abandi.

Kuri uwo munsi wa gatatu wa shampiyona ya Volleyball kandi, aho kuri Club Rafiki, Rayon Sport VC na APR VC zombi zizanahahurira na KVC, imwe mu makipe afite izina mu Rwanda, naho ikaba ishaka gutsinda kugirango igaruke mu makipe afite ishema muri Volleyball y’u Rwanda.

Mu yandi matsinda, ku wa gatandatu kandi ku Rusumo, ikipe yahoo yitwa Rusumo High School izahakirira Seminari Ntoya ya Karubanda ndetse na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye.

Ngororero Volleyball Club izakira Christ Roi y’i Nyanza na INATEK, naho Kirehe VC yakire GS Saint Joseph na Lycee de Nyanza, naho GS Officiel de Butare ikazakina na Umubano Blue Tigers.

Mu bagore ho Lycee de Nyanza izakina na APR VC ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye imikino ikabera i Nyanza, naho mu Ngororero hakazabera imikino izahuza Ngororero VC, Saint Aloys na Ruhango VC, mu gihe Rwanda Revenue Authority, IPRC na GS Saint Joseph zazahurira ku kibuga cya Rwanda Revenue Authority.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka