Abanyarwanda biga ubuvuzi muri Sudani bahuguye abandi banyeshuri mu butabazi bw’ibanze
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga iby’ubuvuzi bw’abantu mu gihugu cya Sudan babinyujije mu mu muryango wabo ARMS (Association of Rwandese Medical Students in Sudan), mu mpera z’icyumweru gishize bahuguye abanyeshuri bagenzi babo 60 mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze (First Aid) muri kaminuza mpuzamahanga y’Afurika (IUA) ibarizwa mu murwa mukuru wa Sudan, Khartoum.
Umuyobozi wa ARMS, Safari Julius Mubarak, yadutangarije ko ubwo basozaga ayo mahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze baboneyeho gufungurira ku mugaragaro ishyirahamwe ryabo ARMS imbere y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya IUA ndetse n’ubw’ umuryango utabara imbabare wa Sudani (Sudanese Red Crescent Society) hamwe n’intumwa y’Umuryango Utabara Imbabare wa Norvege (Norwegian Red Cross).
Safari Julius Mubarak avuga ko bashinze uyu muryango bagamije guhuza ingufu, ubumenyi ndetse no guteza imbere umuco wo gukorera mu matsinda bakungurana ibitekerezo. Uyu muyobozi w’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ubuvuzi bw’abantu muri Sudani asaba abahuguwe gukoresha ubumenyi bahawe barushaho kwita ku kiremwa muntu.
Yagize ati “Izi mpamyabumenyi muhawe si izo kubika mu bikapu byanyu cyangwa gushyira ku mwirondoro wanyu (CV) gusa. Mukwiye guhora mwiteguye kugaragaza icyo mwigiye aha mutabara ikiremwa muntu mutitaye ku nkomoko.”
Muri ayo mahugurwa yatanzwe ku bufatanye n’Umuryango utabara imbabare mu gihugu cya Sudani, hahuguwe abanyeshuri mirongo itandatu baturuka mu bihugu birindwi bitandukanye ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Nigeria, Malawi na Somaliya.
Uretse ayo mahugurwa, aba banyeshuri bibumbiye muri ARMS ngo banakoze ibindi bikorwa birimo gusura ikigo kibaga indwara z’umutima kizwi ku izina rya Salama Center for Cardiac Surgery, gufasha abanyeshuri bashya babasobanurira ibijyanye n’amashami baba bazigamo, kujya mu nama z’abaganga (medical conferences) bahagarariye u Rwanda n’ibindi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze mubere ikitegererezo murwanda murakoze
Am much delighted by the great work being done by these medical students and just wish them the best
mukomeze mube umusemburo w’amahoro kandi mu manika idarapo ry’igihugu cyanyu aho muri hose kandi ntimwibagirwe za ndangagaciro zacu munabasha kwigira.
nibyo burya kumva eagira uruhare mumakuba aba ari kuba aho uherereye turashimira aba banyeshuri nabo batanze umusanzu wabo mugufasha abari kurenganira muntambara iri muri soudan y’amajyepfo kuko ibyo bihugu biraturanye