Ngo n’abahungu si shyashya mu kugaragaza bimwe mu bice by’umubiri wabo

Nubwo hari abagaya imyambarire y’abakobwa bavuga ko bambara ubusa bikaba n’intandaro yo gufatwa ku ngufu rimwe na rimwe, hari n’abavuga ko n’uko abahungu bambara bitari shyashya. Ku bw’iyi mpamvu rero, ngo ntihakwiye kugawa abakobwa gusa hatarebwe n’abahungu.

Ubwo abanyehuye bari bateraniye mu nama mpuzabikorwa y’akarere ku itariki ya 28/2/2014 hari umugabo watanze igitekerezo ko kwambara ubusa kw’abakobwa bikwiye gutekerezwaho, nk’imwe mu mpamvu y’ihohoterwa. SSP Rose Muhisoni yari amaze gutanga ikiganiro ku ihohoterwa.

Igisubizo yamuhaye ni iki gikurikira : « Ariko reka mbabaze. Abagabo ko hari igihe mbona bagenda bambaye udusengeri, abandi bakambara udukabutura tugera..eh... ko nta wubavuga ? Hari n’abagenda ntacyo bambaye hejuru. Nta wubavuga. Eh! Twebwe se ntawushobora kuduhungabanya? »

Yunzemo ati « Yego sinshyigikiye ko abakobwa bambara ubusa, ariko se niba utabasha kwifata bigende bite? Nta tegeko rirajyaho rihana bene iyo myambarire, ariko ubwo nirijyaho bazareba abagabo n’abagore. »

Ibi byanteye kwibaza icyo abandi bantu babitekerezaho. Felix Ndizihiwe, umuturage wo mu Karere ka Huye na we yemeza ko koko ko hari abasore bagaragaza ibituza nkana, bagamije kwereka na ko bafite imbaraga.

Gusa, ngo ntabwo azi niba iyi myambarire y’abahungu hari icyo itwara abakobwa, « nk’uko bigendekera abahungu iyo babonye abakobwa bambaye imyenda igaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri ‘byagakwiye kwambikwa’ ».

Abasore bo bambara imyenda igaragaza ibituza ntibagawe.
Abasore bo bambara imyenda igaragaza ibituza ntibagawe.

Umusaza Sebujangwe Anastase ufite imyaka ikabakaba 70, we avuga ko buri wese akwiye kwimenya mu myambarire ye. Ati “umuntu akwiye kwireba, uko yambara, yabona ari byiza njye ntacyo nabivugaho. Navuga ko ari byiza igihe na we abona ko ari byiza. Yabona ari bibi yabireka.”

Uyu musaza anavuga ko gufata ku ngufu cyangwa guhohotera abakobwa ntaho bihuriye n’uko baba bambaye. Ati “none se urebye, abafatwa ku ngufu ni ababa bambaye ibigufi? Ufata ku ngufu uwambaye bigufi yanafata uwambaye ibigera ku birenge. None se abahohotera abana b’imyaka ibiri, ni ukubera ibyo baba bambaye ? »

Bamwe ngo abakobwa bambara ubusa kugira ngo abasore babarebe, abandi bati hari n’abasore bagaragaza ibituza kugira ngo abakobwa babone ko bafite imbaraga. Abagaya ariko ko bibanda ku bakobwa, ntibagaye abasore.

Ikindi, ngo mu gihe dutegereje ko hazajyaho itegeko rigenga imyambarire, niba rizajyaho, ngo buri wese yimenye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje Gushimira Abatanze Ibitekerezo,arikonkagira Nakabazo Kuko Hari abavugo ngo umuntu yambare ibyo abona bimubereye ariko ntitwirengagizeko turamutse twanzuye uko n’abambara ubusa bavuga ko ariko baberwa,ahubwo nkuko abanyarwanda turibamwe twakagombye nokugira akantu k’indanga gaciro nyarwanda duhuriye mubijyanye n’imyambarire kuburyo waba ari umwihariko w’abanyarwanda,naho ubundi buriwese niyambara uko abishaka hari n’uzanyurwa nokwambara nk’uko yavutse kandi tutabyihangara nk’abantu twarezwe by’umwihariko abanyarwanda.ahubwo nkange nasabako ibijyanye n’imyambarira byakurikiranwa bikajya no mushingano za minisiteri ishinzwe umuco.murakoze mugire amahoro y’IMANA.

Wellars BURAVUKANWA yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ndabasuhuza mwese kandi mbashimira ibitekerezo byanyu. Kandi ndashima uyu mukambwe Anastase Sebujangwe, kuko yavuganye ubwitonzi bulimo n’ubushishoze buhagije. Byakatubereye urugero rero bikanadufasha gutekereza. Ntabwo imyambalire ya buli wese ikeneye itegeko, kuko buli wese afite ubwenge bwo kumenya ikimubereye, ikimwizihiye kandi kimwambitse. Ubundi jye ntabwo numva ufata umukobwa cg se umwana, cyangwa uhohotera undi amuhora imyambalire. Niyo umukobwa yaba ahagaze buli buli, nta numwe ufite uburenganzira bwo kumuhohotera no gukeka ko amutumiye ngo naze amufate ku ngufu! Ese nka kera imyambaro itaraza, abana b’abangavu ntibagendaga ntacyo bambaye? Hali uwabafataga ku ngufu se? Ntibali bafite icyubahiro se? Ahubwo twisubireho twubahe buli wese, naho yaba atambaye. Murakoze mwse.

Luciana yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka