Intara y’Iburasirazuba yakoze ibirori byo kwakira Miss Rwanda 2014
Babashimiye ko baserukiye iyo ntara neza bakayihesha ishema, mu mihango yabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, UWAMARIYA Odette, ari kumwe n’abayobozi b’uturere, abayobozi b’inzego z’umutekano, abakozi b’intara n’abayobozi b’imirenge bose bitabiriye ibyo birori, bakora umunsi mukuru warimo na bamwe mu nshuti z’aba bakobwa.
Muri uyu muhango, Guverineri Uwamariya yabwiye ba Nyampinga ko byateye ishema intara yose, abayobozi ndetse n’abaturage b’intara y’Iburasirazuba kuba aba bakobwa bombi batowe ari abaturage bo muri iyi Ntara.
Umuyobozi w’intara kandi yabahaye impanuro, ababwira ko nyuma yo kubona ikamba badakwiye guterera iyo kuko n’ubu bakiri mu marushanwa, aho bahanganye noneho no guhesha igihugu nabo ubwabo isura nziza, ndetse bagakora n’ibikorwa bisumnbyeho bizabera ababareba n’urundi rubyiruko icyitegererezo.
Yagize ati “Mukomeze kugira intego mu buzima ndetse mwiyumvemo ko muzazigeraho kuko kubasha kwegukana ikamba rya miss Rwanda mwahataniraga n’abandi byemeza ko mwazagera no ku bindi birenzeho.”
Yabasabye kuba abari b’urugero bagaharanira kutarangwaho inenge ndetse n’imwe mu myifatire mibi ijya igaragara ku bari ishobora gutuma batatira igihango bagiranye n’abanyarwanda babatoye.
Aba bakobwa nabo, Miss Colombe Akowacu na mugenzi we Yvonne Mukayuhi bijeje abayobozi n’abaturage bose ko bazakora ibishoboka byose bakabera urundi rubyiruko urugero ndetse no gushakisha icyaruteza imbere.
Intara y’Iburasirazuba yakoze ibirori byo kwakira Miss Rwanda 2014
Abayobozi bakuru bo mu ntara y’Iburasirazuba n’uturere tuyigize bakiriye abakobwa babiri baherutse gutorerwa kuba ba Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda na Mukayuhi Yvonne wabaye Miss Popularity mu matora aherutse.
Babashimiye ko baserukiye iyo ntara neza bakayihesha ishema, mu mihango yabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, UWAMARIYA Odette, ari kumwe n’abayobozi b’uturere, abayobozi b’inzego z’umutekano, abakozi b’intara n’abayobozi b’imirenge bose bitabiriye ibyo birori, bakora umunsi mukuru warimo na bamwe mu nshuti z’aba bakobwa.
Muri uyu muhango, madamu Guverineri yabwiye ba Nyampinga ko byateye ishema intara yose, abayobozi ndetse n’abaturage b’intara y’Iburasirazuba kuba aba bakobwa bombi batowe ari abaturage bo muri iyi Ntara.
Umuyobozi w’intara kandi yabahaye impanuro, ababwira ko nyuma yo kubona ikamba badakwiye guterera iyo kuko n’ubu bakiri mu marushanwa, aho bahanganye noneho no guhesha igihugu nabo ubwabo isura nziza, ndetse bagakora n’ibikorwa bisumnbyeho bizabera ababareba n’urundi rubyiruko icyitegererezo.
Yagize ati “Mukomeze kugira intego mu buzima ndetse mwiyumvemo ko muzazigeraho kuko kubasha kwegukana ikamba rya miss Rwanda mwahataniraga n’abandi byemeza ko mwazagera no ku bindi birenzeho.”
Yabasabye kuba abari b’urugero bagaharanira kutarangwaho inenge ndetse n’imwe mu myifatire mibi ijya igaragara ku bari ishobora gutuma batatira igihango bagiranye n’abanyarwanda babatoye.
Aba bakobwa nabo, Miss Colombe Akowacu na mugenzi we Yvonne Mukayuhi bijeje abayobozi n’abaturage bose ko bazakora ibishoboka byose bakabera urundi rubyiruko urugero ndetse no gushakisha icyaruteza imbere.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
she looks tired and not serious
iyo bamwakirira kicukiro se ko ariho iwabo?
Nibyiza ariko ahantu biyakiriye ntihasobanutse.
ni byiza cyane kuko Miss colombe yahesheje ishema intara y’iburasirazuba kuba bamwakiriye ni gikorwa kiza governor yakoze
nanjye ndahavuka kandi nishimiye uko twaserukiwe kandi tukesa imihigo n’aba bari bazira umwana. bazakoreze aho mu bikorwa bihesha urubyiruka n’ u Rwanda muri rusange
nibyo ko uwakoze agirwa no gushimbwa kuko ahora shaka gukora kurushaho