Abanyamuryango ba SACCO ya Fumbwe bafite impungenge ko izahomba

Abaturage b’i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana baravuga ko koperative yabo yo kubitsa no kugurizanya (SACCO Fumbwe) ishobora kugwa mu gihombo bitewe n’uko Perezida wa SACCO akingira ikibaba umucungamari wayo w’umukobwa.

Aba baturage bavuga ko Perezida wa SACCO ya Fumbwe, Rwakigarama Mathias yatambamiye gahunda yo gusimbuza umuyobozi wa SACCO kugira ngo uyu mucungamari akomeze ayibere umuyobozi w’agateganyo, ndetse ngo azanagirwe umuyobozi wayo nyawe.

Koperative SACCO Fumbwe imaze amezi atatu itagira umuyobozi kuko uwayiyoboraga yataye akazi, akagenda anayibye amafarannga bavuga angina na miliyoni enye.

Mwungeri Mutabazi Jean Claude wayiyoboraga SACCO Fumbwe amaze kuburirwa irengero, uwari umucungamari witwa Gasengayire Immaculée yamusimbuye by’agateganyo, ariko perezida wa SACCO akomeza gukoma mu nkokora gahunda yo kumusimbuza.

Inyubako SACCO ya FUmbwe ikoreramo.
Inyubako SACCO ya FUmbwe ikoreramo.

Perezida wa SACCO, Rwakigarama Mathias yabwiye Kigali Today ko abavuga ibyo ari abashaka gusebanya gusa, ngo kuko nta mubano udasanzwe afitanye n’umucungamari.

Yabwiye Kigali Today ko gutinda gusimbuza umuyobozi wa SACCO byatewe n’uko basanzwe bafite abakozi batatu kandi bakora neza, ngo bakaba barifuzaga kuzarebamo umwe waba umuyobozi ariko bitinzwa n’uko abo bakozi batararangiza amasomo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kandi amabwiriza ya Banki Nkuru BNR ateganya ko umuyobozi w’ikigo cy’imari nka SACCO agomba kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Bwana Rwakigarama ati “Ni koko twatinze gusimbuza umuyobozi wa SACCO ariko twashakaga kurindira ko abakozi bacu tumaranye igihe kandi twizeyeho ubunyangamugayo barangiza kwandika ibitabo bisoza amashuri tukarebamo uwaba atunogeye watuyoborera SACCO neza.”

Bamwe mu banyamuryango ariko babwiye Kigali Today ko mu bakozi batatu SACCO isanganywe harimo umwe warangije kaminuza, ariko kuba uwo mucungamari atararangiza amasomo ngo bituma perezida yarakomeje gusaba ko bazasimbuza uwo mukozi mu mpeshyi ubwo atekereza ko umucungamari yifuza azaba yarangije amasomo ye ya kaminuza.

Uku kudasimbuza umuyobozi wa SACCO ya Fumbwe ngo kubangamiye imikorere isanzwe, dore ko ngo kuva uwari umuyobozi atorokana amafaranga byateye abanyamuryango guta icyizere, imibare ya SACCO ikaba igaragaza ko hari ubwo abanyamuryango babikuje amafaranga asanga miliyoni 30 mu cyumweru kimwe bikanga ko ayo babikijemo nayo yakwibwa.

Abanyamuryamgo bavuganye na Kigali Today baravuga ko bifuza kugira umuyobozi wemewe mu maguru mashya, agatangira imirimo yo kwishyuza abarimo imyenda kuko umuyobozi w’agateganyo atabikora, ndetse agafatanya n’abandi kongera kubyutsa icyizere mu banyamuryango n’abandi baturage bakoreshaga icyo kigo cy’imari.

SACCO ya Fumbwe ifite icyicaro ahitwa Nyagasambu, hakaba hari agasantire gakomeye k’ubucuruzi, ku buryo iyo SACCO ngo igize imiyoborere myiza yafasha abaturage benshi kubona aho babitsa amafaranga yabo, bakanahafatira izindi serivisi zitangwa n’ibigo by’imari.

Kigali Today yagerageje kubaza muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR amabwiriza agenga ibihe nk’ibi mu bigo by’imari n’uko bikemurwa, umuyobozi ushinzwe ibigo by’imari biciriritse bwana Kevin Kavugizo avuga ibibazo bireba BNR bibazwa ishami rishinzwe itangazamakuru muri BNR.

Abakozi bakora mu ishami ry’amakuru bo bakomeje kuvuga ko uwo muyobozi ariwe ubwe ufite ububasha bwo gusubiza ibibazo birebana n’ibigo by’imari biciriritse.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ahubwo,afungwe,kuko,afite amarangamutimape ni nana koko umuntu ayobora sacco ntamashuri bahagurukedusengere fumbwe yacu

IRIBONEYE,NANA yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

KIMWE MU BYEREKANA IKIGO CY’IMARI KIGIYE GUKINGA IMIRYANGO NI UGUTAKAZA ICYIZERE KUGEZA AHO ABANYAMURYANGO BOSE BATANGIRA KUGIKURAMO UTWABO .
uwo mucungamari niba ashoboye koko nahangane n’icyo kibazo nagishobora azaba abishoboye koko.Kuko ni cyo kintu kigora mu micungire y’ibigo by’imari.

maso yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

murakoze kutumenyesha ayamakuru,gusa nange ndi umwe mubagenerwabikorwa muri iyi sacco,ariko ndahamyako kuba umuyobozi yarakoze amanyanga ntibivuzeko abandi badashoboye, kuko uwo gasengayire immaculee afite uburambe kuba baramwifashishije nuko abifitiye ubushobozi ntabwo niveau ariyo inoza service ahubwo bajye bita no kubushishozi hamwe nubunyangamugayo,iryo nisebanya.murakoze

MUKANKUSI JUDITH yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Nukuri usibyeko imana idasubirizaho uyumuvandimwe yihakana babanye igihekinini Nonese niba ategerejeko barangiza amashuri yabaye agahaye uwarangije kandi ko amufite akoresha murabobakozi akoresha bajyebabona ingarukazogukoresha umuntu udashoboye ngonuko avuga rikijyana nahonzabandora

mukarukundo yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

Iyo Sacco itabarwe kuko amafaranga y’abaturage ashobora kuhatikirira. Hakurikizwe amategeko kugirango umuyobozi wa Scco aboneke aho gutegereza utararangiza kwiga.
Ariko kandi Kigalitoday.com namwe ntimugakabye, ako kazu mwashyizeho ubwo mwashatse kwereka ko Sacco araho ikorera koko? Niba ariko mwari musanganywe mwagize ubunebwe bwo kujyajya kuri terrain ngo mugate ifoto y’inzu nziza iyo Sacco ikoreramo aho gushyiraho ifoto yaho Sacco yigeze gukorera kera itarubaka?

zaza yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka