Haratangira igikorwa cyo gutora abakinnyi ba filime hakoreshejwe telefoni

Kuri uyu wa kabiri tariki 25/02/2014 haratangira igikorwa cyo gutora no guha amahirwe yo kwegukana igihembo abakinnyi ba filime hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa.

Nk’uko bitangazwa na Jackson Mucyo uhagarariye Ishusho Arts ari nayo itegura aya marushanwa, iki gikorwa cyagombaga gutangirana n’icyo gutora aba bakinnyi kuri interineti cyatangiye tariki 15/02/2014 ariko hazamo akabazo ntibyatangirira rimwe.

Kuri ubu, uwifuza guha amahirwe umukinnyi akunda kandi yifuriza insinzi yamutora akoresheje ubutumwa bugufi.

Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts.
Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts.

Gutora ni ukujya aho wandikira ubutumwa bugufi (message) ukandikamo ijambo Rwanda hanyuma ugakurikizaho izina ry’umukinnyi wifuriza amahirwe maze ukohereza kuri 7333. Iki gikorwa cyo gutora kizarangira ku itariki 15/03/2014 saa sita za nijoro.

Abakinnyi ba filime zitandukanye bahatanira ibi bihembo ni aba:
Abahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umugabo witwaye neza (Best Actor): harimo Danny Gaga wakinnye muri filime yitwa Ryangombe; Kayumba Vianney muri filime Amarira y’urukundo; Rukundo Arnold muri Nkubito ya nyamunsi; D’amour Selemani nawe muri Nkubito ya nyamunsi;

Audace (Willy) Mucyo muri Kaliza; Habiyambere Muniru muri Nzira mbi, Willy Ndahiro muri Anita; Roger Irunga muri Wabikoreye Iki?; Kamanzi Didier muri Ryangombe na Mwanangu Richard muri Nkubito ya nyamunsi.

Bamwe mu bakunda kugaragara mu mafilime hano mu Rwanda.
Bamwe mu bakunda kugaragara mu mafilime hano mu Rwanda.

Abahatanira igihembo cy’umukinnyikazi wa filime witwaye neza (Best Actress): harimo Mukasekuru Fabiola wakinnye muri filime yitwa Amarira y’urukundo; Keza Julley muri Pablo; Solange Gahongayire muri Serwakira; Kirenga Saphine muri filime Igishimisha umugabo;

Iyamuremye Hawa muri Amarira y’urukundo; Irakoze Sonia Fidelite muri Anita; Alliance Isimbi muri Serwakira; Murekeyiteto Carine muri Rugamba; Mutaganzwa M. Liane muri Anita na Nadege Uwamwezi muri Nkubito ya Nyamunsi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabona Fime Nyarwanda Zimazegarimbere

Manirarora Jovinne yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

filime: mama ninde yahezehe? kotwabuze amakuru yarangira? filime: amahano ibwami kwitasohotse? mwatubariza dukeneye kumenya amakuru twarayumvise tuyoberw amaherezo murkoze

alias baraka yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka