Cyabingo: Isantere yo mu Masha yamenyekanye kubera inyama z’ingurube zizwi nk’"akabenzi"

Isantere yo mu Masha ibarizwa mu Kagali ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, yamenyekanye cyane kubera ko icururizwamo inyama z’ingurube bakunda guha akazina k’akabenzi cyangwa indyoheshabirayi.

Iyi santere iri mu birometero bike uvuye ahitwa Gicuba, ku muhanda wa Musanze-Kigali werekeza i Janja, iyo abantu bahageze ntibagenda bataguze akabenzi bakagacyura murugo cyangwa bagahita bagatekesha bakica inzara.

Isantere yo mu Masha imaze gutera imbere kubera akabenzi.
Isantere yo mu Masha imaze gutera imbere kubera akabenzi.

Protais Riberakurora, w’imyaka 19 utuye muri iyo santere, yabwiye Kigali Today ko mu byatumye mu Masha hamenyekana bwa mbere ni ubuhanga bihariye mu gutegura neza inyama z’ingurube, uriyeho akaryoherwa cyane.

Yagize ati: “Kugira ngo imenyekane ku kabenzi barayiteka cyane ugasanga ihumura bya hatari, ugasanga bayitetse neza cyane … hari abatekinisiye bazobereye mu kugateka.”

Yongeraho ko inyama z’ingurube zitaboneka hose, ngo kuba ziboneka mu isantere yabo ni akarusho ku zindi santere. Ku bwe yemeza ko akabenzi ari inyama ziryoha cyane kurusha n’iz’inka cyangwa izindi nyama, avuga ko ntaho byahurira mu buryohe.

Ku kijyanye no guteka akabenzi, Riberakurora avuga ko bagahuhura bagabanya amavuta barangiza bagateka ku ipanu, iyo kamaze gushya bakuramo amavuta yako barangiza bakongeramo ibirungo birimo inyanya n’ibindi bitandukanye.

Valens Hafashimana, umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mutanda, iyi santere ibarizwamo, na we ashimangira ko bafite abantu bazobereye mu gutunganya akabenzi abakiriyeho bakagenda batanga ubuhamya ko bazi neza kugateka.

Mu magambo ye, ati: “ Urabyumva, ni agace kabamo ingurube nyinshi, ikindi cya kabiri hari barwiyemezamirimo bazobereye mu guteka ako kabenzi bityo kakanogera ugafunguwe wese akagenda atanga ubuhamya, abantu bakaza kugashakira hano.”

Umurenge wa Cyabingo uza ku isonga mu Karere ka Gakenke mu korora ingurube nyinshi kuko zororoka vuba zikabaha amafaranga yo kwikenuza mu ngo no gukemura ibibazo bitandukanye.

Nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi w’ako kagali, ngo mu kwezi gushize muri ako kagali ayobora habarurwaga ingurube hafi 750. Avuga kandi bita ku isuku y’aho gategurirwa kugira ngo abantu bahagana batagira indwara bandura zitewe n’isuku nke.

Kubera indwara y’igifuruto yagaragaraye mu Karere ka Gakenke kuva mu Ukuboza umwaka ushize, bigatuma akarere kajya mu kato, abakunzi b’akabenzi ubu bari mu gahinda kuko batakikabona.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mwituka iyo nyama ubwo se muzi amasambusa murya haba harimo iki?

ndayiragije eock yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

ahhha karyha nkagasigaye

ndayiragije eock yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

mwituka iyo nyama ubwo se muzi amasambusa murya haba harimo iki?

ndayiragije eock yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ibihe tugezemo ni ugusenga kuko isi yaturangiranye aho abantu basigaye barya imbwa.

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

uwo musore namubwirango numubwa ubwose azaba arongoye cg arongowe! ahubwo yitete ibibazo!

Ruben Mashahidi yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

nimutwiyamire abontu barya imbwa kuko mumuco twatojwe kury"imbwa ntabwo birimo nibazireke zicunge urugo

ndihokubwayojockson yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka