HDP yatangiriye mu Rwanda none imaze gushora imizi muri Afurika

Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.

Uwo muryango watangijwe n’abahoze ari abakozi bakoraga mu miryango mpuzamahanga y’Abaholandi ariyo Memisa na Cordaid ngo basigare bakurikirana ibikorwa by’ubuvuzi iyo miryango yateraga inkunga.

Uyu muryango niwo watangije amashyirahamwe akurikirana uko serivisi z’ubuzima zitangwa mu bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro, ibi bikaba byarateye intambwe ishimishije cyane cyane mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, ubu ni mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

HDP kandi niyo yatangije uburyo bwo gutera inkunga ndetse no guha agahimbazamusyi abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima hashingiwe ku mikorere yabo mu kazi ka buri munsi (Performance Based Finance) nk’uko ushinzwe ubwo buryo muri HDP, Uzamukunda Tatienne, abivuga.

Nk’uko Uzamukunda yakomeje abivuga, HDP imaze kugera mu bihugu birindwi ari byo U Rwanda rwayitangije, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya, Repubulika ya centrafurika, Cameruni, Zambie n’u Burundi.

Uretse ibi buhugu kandi, ubu ngo hari ibindi bigera kuri bine nabyo bishaka gukorana na HDP aribyo Zimbabwe, Angola, Beni ndetse na Etiyopiya.
Uyu muryango HDP ugizwe n’abanyamuryango bagera ku icyenda ariko barashaka kongeramo abandi ngo bafatanye uyu murimo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese byashoboka ko hdp yatera inkunga ibindi bikorwa byurubyiruko rwize ubuforomo nububyaza bigamije kwigisha urubyiruko ubuzima bwimyororokere ndetse no kwirinda STD

EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka