Nyanza: Mu buryo butunguranye, babiri bahawe inka mu muganda rusange

Mu muganda rusange wabereye mu mudugudu wa Gitovu mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuwa gatandatu tariki 25/01/2014, abaturage babiri bari bawitabiriye bahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ku buryo butunguranye.

Buri wese muri Banyundo Festo na Uzamushaka Amina yemerewe inka n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, bwana Murenzi Abdallah nyuma y’uko yari ababajije ibibazo abatunguye ariko bakabasha kubisubiza mu buryo bukwiye kandi byakekwaga na benshi ko batari buze kubishobora.

Inka buri wese yahawe yayakiranye yombi.
Inka buri wese yahawe yayakiranye yombi.

Uzamushaka Amina yabajijwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza ikibazo cyerekeranye n’ikintu cyakozwe ku itariki ya 21/01/2014 ku rwego rw’akarere ka Nyanza, maze mu kugisubiza avuga ko hakiriwe urumuri rw’icyizere rutazima mu myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, maze mu kumushimira, umuyobozi w’akarere aba amwemereye inka.

Undi musaza witwa Banyundo w’imyaka 81 y’amavuko yabajijwe icyo itariki ya 01 Gashyantare yibutsa Abanyarwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, maze uyu musaza asubiza ko ari umunsi w’Intwari z’igihugu, maze nawe inka ayemererwa atyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, bwana Murenzi Abdallah yavuze ko icyo gikorwa cyo guha abaturage izo nka ngo yagikoze agamije kureba urwego abaturage bari muri uwo muganda bariho mu gukurikirana amakuru y’ibibera hirya no hino mu gihugu no mu karere kabo kandi bifite aho bihuriye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abo baturage batoranwa mu bandi basubije batazi ko hari igihembo bari buhabwe, ariko batungurwa no kwemererwa inka aribyo byatunguye benshi bari muri uwo muganda rusange.

Aha Uzamushaka Amina na Banyundo Festo basubizaga ibibazo babajijwe n'umuyobozi w'akareere ka Nyanza Murenzi Abdallah.
Aha Uzamushaka Amina na Banyundo Festo basubizaga ibibazo babajijwe n’umuyobozi w’akareere ka Nyanza Murenzi Abdallah.

Bamwe mu baturage bitabiriye uwo muganda babwiye Kigali Today ko n’ubundi abo babajijwe ari abakene bakabaye baranahawe inka mbere hose, ariko bakaba batari bakazibonye bishimiye icyarimwe bavuga ko inka bahawe bazitezeho byinshi bizazamura ubukungu n’imibereho myiza yabo.

Mu byishimo bidasanzwe kandi aseka cyane, umusaza Banyundo yagize ati: “ Ubu ngiye gushyira uturaso ku mubiri ntembe itoko amatama yombi nk’umwana muto kuko ubu ngiye kujya nywa amata ndetse nyazimanire n’abandi igihe nzaba namaze kwakira iriya nka nanjye yatangiye kunkamira.”

Uzamushaka Amina ngo we agiye kubona ifumbire ndetse ashobore kunywa amata atandukane no kwitwa umworo ahubwo ahinduke umworozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yibukije abo baturage ko izo nka zidatanzwe mu izina rye bwite ahubwo ngo bazihawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2014 mu karere ka Nyanza, witabiriwe n’abaturage benshi, ukaba waribanze cyane cyane ku gutera ibiti byinshi bya Kawa mu mirima y’abaturage, ngo biri muri gahunda yo kwagura no kongera ubuso buhingwaho kawa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashima umuyobozi wacu kuko banobaturage baribazikwiye kuko haribenshi bakiribato batasubiza bino binobibazo

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

utajya mu muganda nubundi azahomba byinshi , ubu se jye iyo njyao koko izi nka mba naizhombye, dukangukire kujya aho abandi bari maze dusobanukirwe byinshi ku makuru yaho dutuye

bucura yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka