Abayobozi ba FDLR ngo babereye Abanyarwanda inzitizi zo gutahuka

Abanyarwanda bavuye muri Congo bavuga ko gutinda mu mushyamba ya Congo biva ku mpamvu zitandukanye ariko cyane iyo gutinya abayobozi bo muri FDLR kuko ngo abafashwe bashaka gutahuka bahanwa mu buryo bukomeye.

Aba Banyarwanda batahutse tariki 14/01/2014 bakinjirira ku mupaka wa Rusizi batangaza ko impamvu zituma bene wabo badatahuka ari ugutinya ibyo basize bakoze mu Rwanda banavuga ko ngo muri iyi minsi Abanyarwanda benshi bari kugenda bahungira mu bindi bihugu bihana imbibe na Congo aho kugaruka iwabo.

Aba batahutse bavuga ko batangajwe no kubona nta muntu wabariye n’urwara ahubwo ngo bakabakiriza ibiryo mu gihe babwibwibwaga ko bazatotezwa; nk’uko bitangazwa na Bahati Jacques.

Aba banyarwanda 31 ubwo bageraga mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo mu karere ka Rusizi ngo bari bafite igihuga cy’ubwoba ariko ngo nta kibazo bagize; nk’uko bitangazwa na Niyonzima Mariya wahise ashishikariza bagenzi be basigaye muri Congo kutumva amagambo ya FDLR kuko ngo azatuma bahera mu mashyamba kandi nta kibazo bagenzi babo batahuka umunsi ku wundi bari bagira.

Abo Banyarwanda bishimiye kuva mu mashyamba.
Abo Banyarwanda bishimiye kuva mu mashyamba.

Icyakora ngo Abanyarwanda bakiri muri Congo ni benshi kuburyo hari abavuga ko batazigera batahuka kubera gutinya ibyaha nyokomuntu basize bakoze ariko ngo amaherezo bazatahuka kuko ngo aho bari nta mahoro bahafite kubera intambara bahura nazo za buri munsi; ; nk’uko Yandereye Beatrice yabitangaje.

Abana bakiri bato bari hagati y’imyaka 15 na 18 barimo Iradukunda wavukiye muri Congo avuga ko ngo yakuze yumva ababyeyi babo bababwira ko bazatahuka ku bwumvikane bwa Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR ngo byananirana bagakoresha imbaraga zabo.

Uyu mwana avuga ko ngo nubwo atazi ibyintambara cyane ngo yabonaga abo bayobozi babo nta mbaraga bafite zo kurwana.
Abatahutse bavuga ko ngo bishimye cyane kongera kugera iwabo aha bakaba bavuga ko bazakora uko bashoboye mu gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu cyabo.

Hashize iminsi inkambi ya Nyagatare yakira impunzi nyinshi zivuye muri Congo ariko muri zo akenshi usanga ari abagore n’abana bigatuma abantu bibaza icyo abagabo bari gutekereza.

Musabwa Ephrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kutugezeho amakuru ariko nta makuru mashya tukibona ku rubuga rwacu namwe murakoze kumva igitekerezo

nitwa bebe yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

rega biranzwiko babagira ibikoresho kugirango bakomeze kubagira udukingirizo cyane cyane nko mubihe by’imirwano

cly yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka