Senegal: Ambasaderi Ntwari yatanze ikiganiro ku buryo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside
|
Yanditswe ku itariki ya: 11-02-2012 - Saa: 13:09'
|
|
Ibitekerezo
(
)
|
|
|
|
Ambasaderi Ntwari yicaye hagati.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari, yatanze ikiganiro mu ishuri Nyafurika ry’Icungamutungo (African Institute of Management) ryo muri Senegal. Yari yatumiwe mu rwego rwo gusobanuro uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cyabaye kuwa Gatanu tariki 10/02/2012, Ambasaderi Ntwari yavuze u Rwanda rwiteje imbere kubera ubushake na politiki bya guverinoma, ndetse n’umurava wa Perezida kagame uhora ukangurira buri wese gushaka icyateza igihugu imbere.
Ambasaderi Ntwari yakomeje abwira abanyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro ko politiki na gahunda za leta ndetse n’imishinga byatangijwe, ahanini aribyo byabaye imbarutso yo kwihutisha iterambere mu nzego zose, zirimo politiki imibereho n’ubukungu.
Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro byavugaga ku Rwanda.
Yasoje icyo kiganiro avuga ko n’ubwo hari byinshi u Rwanda rwagezeho, rudashobora guterera iyo ahubwo ko Abanyarwanda bazakomeza kwigira ku mateka banyuzemo.
Yanababwiye ko u Rwanda kandi rufite imogamizi nyinshi zirimo kuba rudakora ku nyanja, umutungo kamere udahagije, bamwe mu banyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuryango mpuzamahanga ukomeza kubera imbogamizi ibihugu byinshi by’Afurika.
Abari bitabiriye ibyo biganiro barimo n’abarimu n’abanyamakuru bakanguriye abanyeshuri biga muri iri shuri kwigira ku masomo y’u Rwanda kugira ngo bizabafashe guhindura Afurika yose.
Emmanuel N. Hitimana
|