Bamwe mu bakobwa batanze umusanzu ukomeye mu Rwanda rwo hambere

Mu Rwanda rwo ha mbere abagabo nibo bagiye bavugwaho cyane mu bigwi no mu butwari butandukanye, ariko kuri iyi nshuro twabateguriye bamwe mu bakobwa n’abagore bo ha mbere amateka avuga ko nabo bagiye bakora ibikorwa bitangaje.

Robwa

Uyu mukobwa aza ku mwanya wa mbere bitewe ni uko yemeye gupfa nk’umutabazi abandi bagabo banze. Akaba yari mushiki wa Ruganzu I Bwimba bombi bapfuye batabaye mu Gisaka (Kibungo itaraba intara y’u Rwanda). Umwami w’I Gisaka yasabye uyu mukobwa agirango azamubyarire umwana w’umuhungu wari kuzatsinda u Rwanda kuko icyo gihe bemeraga ko nta bwami bwahangana n’amaraso yabwo ni ukuvuga n’umuntu ubakomokamo.

Musaza we Ruganzu I yemeye kumushyingira abitewe na nyina wabishakaga cyane gusa abwira mushiki we ko niyumva yapfuye nk’umutabazi I Gisaka ko nawe agomba kuzahita yiyahura ntabyare umwana wari kuzatsinda igihugu cye. Niko byagenze rero yumvise musaza we yapfuye nawe ahita yiyahura atwite kandi yashoboraga kubyanga.

Nyabunyana

Uyu akaba yari nyirasenge wa Ruganzu II Ndoli akaba yari yarashyingiwe umwami w’I Karagwe (muri Tanzania) mu gihe mu Rwanda byari bimeze nabi barasubiranyemo musaza we Ndahiro II Cyamatare yohereje Ndoli kwa Nyabunyana amuhungishije.

Yageze yo Nyabunyana amurinda ababaga bashaka kumwica, amuha uburere bwamukundishaga igihugu cye amufasha muri byose kugeza atashye. Iyo aza kuba umupfapfa ntiyari kumwitaho kuko yari yarashyingiwe hanze ntacyo abaye yashoboraga no kumubuza gutaha ngo atazagwayo ariko siko yabigenje yagumye kugirira igihugu cye akamaro ari hanze yacyo.

Nyirarumanga

Uyu akunze kwitwa “umunyabwenge” kubw’ubwenge yunguye abasizi b’icyo gihe. Uyu mukobwa yaje kwitegereza asanga u Rwanda rwaraburaga uburyo buhamye bwo kubika amateka yarwo ntiyibagirane kuko mbere y’icyo gihe hari ibyari byaribagiranye kubera kutabifata neza.

Aza rero guhimba ubwoko bw’ibisigo bwitwa “impakanizi” aho umusizi yapfundikaga ipfundo uko arangije kuvuga iby’ingoma imwe bigakomeza gutyo ayo mapfundo akamufasha kwibuka umubare w’ingoma.

Mbere abasizi bahimbaga igisigo kimwe cya buri ngoma bikaba ibisigo byinshi bitandukanye ariko we yazanye uburyo bwo kubibumbira hamwe byose mu gisigo kimwe. Abasizi bagiraga ibihe baza kuvuga ibyo bisigo ibwami ngo bumve niba ntacyahinduwemo.

Abo bakaba ari bamwe mu bakobwa benshi bagiye bagirira igihugu akamaro hari n’abandi benshi bagiye bemera gushyingirwa mu banzi b’u Rwanda bityo bagafasha u Rwanda kubatsinda, hari n’abayoboye ingamba.

Hari igihe u Rwanda rwagiye ruyoborwa n’abagore mu gihe abana babo bari batarakura ngo biyoborere. Nko mu ntangiriro z’ingoma ya Musinga, iya Rwabugili, iya Rwogera n’iya Gahindiro.

Abanyarwanda rero bamye bazi uruhare n’akamaro k’abakobwa ntibigeze babakandamiza nk’uko ahandi byari bimeze nako bikimeze. Mu Rwanda kera hose abagore bagiraga uruhare mu byemezo byafatwaga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Muzatubwire amateka ya Nyagakecuru.
Murakoze cyane.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Nibyi Kutugezaho Amateka Nkaya

0723457941 yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Ibi si amateka. Ni ibitekerezo. Ni kimwe n’iby’Ibimanuka na ba Gihanga. Amateka y’u Rwanda azwi neza ni aya vuba aha.

Rusekabigwari Caesar yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

nkunda nakumva ubutwari bw’ abari nabategarugori b’ urwanda kuko numva bintangaje cyane. ubu ndi mubantu batemeraga ko abagore bashoboye ariko ibyo numva nibyo mbona biranyigisha cyane!!!!

turebimbere enock yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Murakoze cyane kubw’iyi nkuru! Uwitwa NDABAGA we ajya gucungura se kurugamba ko mutamuvuzeho?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

NDABASHIMIYE CYANE KUKO MATEKA NYAKUNDA CYANE!

UWIZEYE VENUSTE yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

igitsina gore ntagihe batagize ubutwari bukomeye cyaneko ari nabo bazibyara jyewe ntabwo mbibazaho cyane kuko mbasabira umugisha kumana ndabakundaaaaaaaaaaaaaa.

kamurasire yanditse ku itariki ya: 11-04-2014  →  Musubize

NIBYIZA NO KUMENYA ABAGORE BABAYE INTWARI NONESE NYUMA YUBWAMI MWAZATUBWIYE ABANDI BABAYE INTWARI

TUYIZERE EPHRON yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

mbashimye mbikuye ku mutima.muzatubwire byimbitse kubukwe bwo hambere. murakoze

ROBERT yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Muzatubwire nigihe ubwami bwataniye.

Ivan fruit yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

ni byiza kutubwira amateka muzatubwire n’uko ubwami bwatangiye n’umwami wabutangije

kare yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka