Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 16/12/2013 perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze kuri ubu mu ijambo yavugiye mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko.

Mu iri jambo, umukuru w’igihugu yatangiye avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko mu gihugu hari umutekano usesuye, bigatuma Umuturarwanda mu gihugu hose kandi igihe cyose yishyira akizana.

Umukuru w'igihugu yagejeje ijambo ku Banyarwanda aabagaragariza uko igihugu gihagaze iki gihe.
Umukuru w’igihugu yagejeje ijambo ku Banyarwanda aabagaragariza uko igihugu gihagaze iki gihe.

Yagize ati: “N’abaza mu Rwanda baturutse mu mahanga, bishimira umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu… Kuba tuwufite bituma dukora tukiteza imbere muri byose harimo no mu by’ubukungu.”

Aha niho Perezida Kagame yahereye agaragaza uko igihugu gihagaze mu nzego zitandukanye, hagereranyijwe n’umwaka ushize, haba mu buhahirane n’amahanga, ubutwererane, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi, ndetse yemeza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse muri uyu mwaka ku kigero kitari munsi ya 6.6%.

Yagize ati: “Mu by’ubukungu imibare dufite igaragaza ko ubukungu bwacu bwakomeke kwiyongera muri uyu mwaka tugiye gusoza, byongera ku yindi myaka itari mike ubukungu nabwo bwagiye buzamuka… Ibipimo biragaragaza ko tutari hasi ya 6.6% kandi iki gipimo gishobora kwiyongera mu minsi isigaye ngo dusoze umwaka.”

Hari ibikwiye kwishimirwa

Perezida Kagame, yagaragaje ko hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 10 uyu mwaka ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjirije igihugu miliyoni 489 z’amadolari ya Amerika, bikaba byariyongereye ku gipimo cya 27.2% hagereranyijwe n’umwaka ushize. Ibyinshi muri ibi, umukuru w’igihugu yavuze ko ari ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, urwego rurimo benshi mu Banyarwanda.

Umukuru w'igihugu yemeje ko u Rwanda rutera imbere mu nzego nyinshi.
Umukuru w’igihugu yemeje ko u Rwanda rutera imbere mu nzego nyinshi.

Ikigo gishinzwe ubuhahirane mu icuruzwa mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bita East African Commodities exchange cyatangiye muri uyu mwaka ngo kizagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kuko umusaruro ukomoka muri icyo cyiciro uzabona isoko rihoraho.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo ngo bwarazamutse mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, bukaba kugeza ubu bwarinjije miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri miliyari 39 zinjiye mu mwaka wose ushize.

Banki y’isi kandi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 32 mu bijyanye no koroshya ku rutonde rw’ibihugu by’isi yose, ruvuye ku mwanya wa 52 rwariho mu mwaka ushize. U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa kabiri ku mugabane w’Afurika mu koroshya urubuga rw’ishoramari. Ibi rero ngo byazamuye ikizere amasoko mpuzamahanga y’imari afitiye igihugu cy’u Rwanda nk’uko perezida Paul Kagame yabitangaje.

Ijambo riya perezida wa Repubulika rigaragaza imiterere y'igihugu iki gihe yarivugiye mu ngoro y'Inteko ishinga amategeko ahari hateraniye abayobozi mu nzego zinyuranye kandi rigenewe Abanyarwanda bose.
Ijambo riya perezida wa Repubulika rigaragaza imiterere y’igihugu iki gihe yarivugiye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ahari hateraniye abayobozi mu nzego zinyuranye kandi rigenewe Abanyarwanda bose.

Muri iryo jambo yagejeje ku Banyarwanda bose, perezida Kagame yagize ati “Nk’uko mubizi, uyu mwaka twashoboye kubona inguzanyo ingana na miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika (Eurobond) twakoresheje aturutse muri ayo masoko, kandi n’ubwo u Rwanda rwifuzaga miliyoni 400, byagaragaye ko hari abifuzaga kutuguriza amafaranga yikubye inshuro 8.3”.

Perezida wa Repubulika yavuze kandi ko muri rusange, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ishoramari ryinjije miliyari 456 ugereranyije na miliyari 538 zinjiye mu mwaka ushize wose.

Mu byo umukuru w’igihugu yavuze u Rwanda rwishimira kandi ngo harimo ubukerarugendo, aho igihugu kugeza ubu u Rwanda rwakiriye abakerarugendo ibihumbi 714 na 508 bakaba ngo barinjije miliyoni 217 z’amadolari y’Amerika mu bukungu bw’u Rwanda.

Yanavuze kandi ko ibigo by’imari n’amabanki bitanga inguzanyo byiyongereye, ndetse n’urwego rw’ubwishingizi rukaba rwaragutse muri uyu mwaka ubura ibyumweru biri ngo usozwe. Yagize ati “…Ubwishingizi nabwo bwateye imbere muri uyu mwaka kandi hari ibigo bishya byatangiye gukorera mu gihugu cyacu, ku buryo umutungo wabyo ungana na miliyari 224, ugeraranyije na miliyari 184 z’umwaka ushize. N’ukuvuga ko bwiyongereye ku gipimo cya 22%”.

Aha abayobozi batanu ba mbere bakuru mu gihugu baraganira.
Aha abayobozi batanu ba mbere bakuru mu gihugu baraganira.

Perezida Kagame yagaragaje ishusho y’uko ubuhinzi n’ubworozi buhagaze kuri ubu aho, imibare yerekana ko muri uyu mwaka bizazamuka ku kigero cya 5.4%, ndetse icyayi na kawa by’u Rwanda bikaba byarongeye kwitwara neza mu rwego mpuzamahanga.

Ati: “icyangombwa ni ugukomeza kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka iri imbere no kurushaho kubyongerera agaciro”.
Perezida Paul Kagame yavuze kuri gahunda ya girinka, nayo ngo iri mu byo u Rwanda rwishimira. Yavuze ko hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 184, ikaba yaravanye benshi mu bukene ndetse n’imirire y’Abanyarwanda bari abakene ikarushaho kuba myiza.

Mu buzima, umukuru w’igihugu yavuze ko umubare w’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima warazamutse, ndetse n’abaganga n’abaforomo nabo bakiyongera, bamwe boherezwa kwiga hanze abandi bafatira amasomo imbere mu gihugu n’ubwo bwose ngo u Rwanda rutarabona umubare w’abaganga rukeneye.

Mu burezi, perezida Kagame yavuze ko ubu Kaminuza y’u Rwanda yagiyeho, hagamijwe guhuza ubushobozi ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi. Mu burezi kandi ku nzego zose abanyeshuri ngo bariyongereye.

Hari ibikwiye kongerwamo imbaraga

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu amashanyarazi akomeje kuba ikibazo, avuga ko hari ibidakora nyamara byari bikwiye kuba bikorwa. Ati: “Turifuza amashanyarazi vuba niba dushaka gutera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’imitangire ya serivisi narwo rukwiye kurushaho kunozwa, cyane cyane mu nzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi.

Umukuru w’igihugu yasoje ijambo rye yibutsa Abanyarwanda ko kugira ngo babashe gutanga umusanzu mu miryango itandukanye igihugu cyinjiyemo bagomba kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda, bityo abasaba gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko aricyo igamije.

Yagize ati “Iyi gahunda twatangiye ya ‘Ndi umunyarwanda’ igamije kudufasha gukomeza kwiha agaciro, kukongera no kugaha abandi. Birakwiye ko turushaho gushyigikira iyo gahunda, tukubaka Ubunyarwanda kuko ariyo nzira itubereye kandi yatuma tugera ku majyambere twifuza atunogeye.”

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka utaha, u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibohoye, maze ashimangira ko ibi byose bigomba kuzazirikanwa mu buryo bukomeye, aho yavuze ko bizagira agaciro kabyo. Yasoje agira ati: “Nta washidikanya ko ubumwe n’imbaraga zacu bizatugeza ku byiza byinshi biri imbere”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

amakuru yanyu turayashima.

LOUIS yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

jye ntawundi nemera keretse mumutubwirire ko na manda yagatatu ntacyo byamutwara yigomwe akatuyobora nanone kuko imbaraga aracyazifite kandi shimira mu mwihariko Madam nyakubawa JanetNYiramongi kukomeza gufata neza muzee wacu.James

James yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

umutekano dufite murwanda rwacu ndababwiza ukuri ko tuwukesha intore y’Imana nyakubahwa perezida wa repuburika imana yaduhaye nkumumarayika w’amahoro y’urwanda.ese utemera Imana ntiyayemera binyuze kuntumwa yayo murwanda nyakubahwa perezident paul kagame!Harakabaho RPF.

j.damascene yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

murabantu babagabo cyane,kumakuru mutugezaho.

mugabo felix nyandwi yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Turagushyigikiye ariko jye ndakwisabira Afande Fred Ibingira azaze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

youyou yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

tugomba gukomeza guharanira ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere ,mu nzego zose.kandi uruhare rwanyu nka kigali today rukarushaho kwerekana amakuru ya nyayo agaragaza isura nyayo y igihugu cyacu.Maze nabo bose twirirwa twumva mu itangazamakuru mpuzamahanga mubanyomoze. kuko iyo twumvise bariya, turababara cyane . tubari inyuma kandi mukomereze aho thanks.

chartin kabahungu yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka