Umufilozofe si umuntu wataye umurongo-Dr.Nzeyimana

Ngo hari ababona umuntu ucecetse bidasanzwe bakamwita umufilozofe, babona uwambaye uko yishakiye bakamwita umufilozofe, ariko ngo ntabwo aribyo kuko ubundi umufilozofe ngo ari umuntu uba afite ibitekerezo biri ku rwego rwo hejuru kandi uba akwiye kumvwa kuko amurikira sosiyeti nk’uko Dr. Nzeyimana Isaïe w’umuhanga muri filozofiya abivuga. Ngo abantu benshi bita abitwara uko biboneye abafilozofe baba bibeshya.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzeyimana Nzeyimana Isaïe yagize ati «Abavuga ngo filozofiya ituma umuntu atitwara nk’ukw’abandi basanzwe baba bibeshya cyangwa bananiwe kuvuga neza icyo bashaka kuvuga kuko n’ubundi ntabwo ari ngombwa ko umuntu yitwara nk’uko abandi bose bitwara.

Kubwa Dr. Nzeyimana Isaie ngo umufilozofe si uwataye umurongo, ni uharanira gusobanukirwa n'ibibaho.
Kubwa Dr. Nzeyimana Isaie ngo umufilozofe si uwataye umurongo, ni uharanira gusobanukirwa n’ibibaho.

"Ikindi ni uko filozofiya ari ubuhanga bwo hejuru buhanitse, benshi batabasha gushyikira."

Dr Nzeyimana Isaïe avuga ko ijambo philosophia benshi bita filozofiya mu kinyarwanda rikomoka ku kigereki « philos » rivuga gukunda na « sophia » bivuga ubwenge. Umwihariko wa philosophia rero ngo ni ubuhanga bwo gusesengura ibiriho, umuntu agamije kumenya ubwenge nyabwo no gucengerwa n’iby’imibereho.

Akomeza agira ati « ubwo buhanga uko umuntu agenda abwiga, agenda agira imirongo yumva agomba kugenderaho, akagira ibyo yemera agira ati ‘ndabona ibintu bimeze gutya, ni uku nkwiye kubyitwaramo’ akagira ndetse n’ibyo abandi benshi bemeraga asanga bitari ukuri akabireka.» Iyi myumvire mishya rero ngo niyo ituma kenshi uwo bita umufilozofe agira imyitwarire n’imigirire itandukanye n’iya rubanda kuko aba yamaze kurenga bimwe na bimwe.

Ikindi kandi ngo si abafilozofe bonyine batitwara uko abantu bose babyifuza. Ngo n’abandi bantu bose bize iby’ubumenyi (science) bakagera ku rwego ruhanitse, bagera ubwo bagira ubumenyi butuma bagira ibyo batandukaniraho na rubanda rusanzwe mu migirire n’imitekerereze. Nabo baba bameze nk’abafilozofe kuko imyitwarire yabo ihinduka bitewe n’uko babona ibintu.

Dr. Nzeyimana rero ati «Icyo gihe umuntu usanzwe abona batitwaye nka we agatekereza ko bari kuyoba. Nyamara hari ubwo ubabona gutyo aba ariwe uri kuyoba mu by’ukuri.»

Dr Nzeyimana Isaïe yongeraho ko ‘umuntu amenya ubwenge, ariko akagira n’ibikorwa akora. Filozofiya imufasha kumenya ishingiro ry’ibyo azi, no kumenya ishingiro ry’igikorwa cyose akoze, kandi n’ibyo akoze akaba yabasha kubisobanura.’

Filozofiya rero ngo ni ibitekerezo byo kwiga imizi y’ibintu. Ikibazo umuntu yize cyose akagicengera akakijya mu mizi akagishakira igisobanuro nyacyo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Turagukunda rwose komezareza aho.

Diane yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Dr nzeyimana yaranyigishije isomo ryitwa rogic numuhanga mubyubwenge gutekereza vuba,ugatekereza igikwiye n’ahakwiye numuhanga pe

Rugira ibla chalres yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Dr Isai rwose turakwemera uri umuhanga. Waranyigishije kdi nzakomeza kukwigiraho.

NSABIMANA Jean Marie yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

tunejejwe ninkuru mutugezaho cyane izitsazabwenge none rero twe abasomyi tubisabire muzadushyireroho inkuru zivuga kuri philosophie kuko tuyifitiye inyota kandi niba bishoboka muzamudutumirize muri studio za KT radio adukorere ikiganiro kuri philosopie kandi bizarushaho kutunezeza nimunadukorera ikiganiro gihoraho kuri philosophie doreko kuma radio arenga 20 ari murwanda ntanimwe ifite ikiganiro cya philosophie KT radio rero niyo dutezeho amakiriro merci

niyomugabo claude yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ni ukuri abantu bakora ibyo basobanura,ariko bitabangamiye ubuzima bwite bw’abandi! Ndabemera ni bo banyabwenge. Ariko ba rukurikirizindi ni abo gusengerwa!

Intoridasaza yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

«Icyo gihe umuntu usanzwe abona batitwaye nka we agatekereza ko bari kuyoba. Nyamara hari ubwo ubabona gutyo aba ariwe uri kuyoba mu by’ukuri.» Ni byo Docteur. Kwibwira ko umuntu muzima ari ukora ibyo umutegerejeho ni ukureba hafi. Kandi nta standards z’ukubaho zibaho, naho abantu bashaka gusa bose -conformism- ni abanzi b’imikurire ya muntu.

BERWA yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Kristu akuzwe!Dr.Nzeyimana turakunda watwigishije neza.Uzi ubwenge.Imana ikomeze igufashe

josee yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Well spoken brother!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

On dira tout simplement que la philosophie est une étude des lois communes qui gouvernent l’homme, la nature et la société.

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka