Mel B waririmbaga muri Spice Girls azizihiriza Noheli mu Rwanda hamwe n’umuryango wa Perezida Kagame

Melanie Brown w’imyaka 38 uzwi ku izina ry’ubuhanzi Mel B, waririmbaga muri Spice Girls yatangaje ko umunsi mukuru wa Noheli azawurira mu Rwanda ari kumwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame.

Uyu mugore wagacishijeho muri Spice Girls mu Bwongereza yatangarije ikinyamakuru The Mirror yo Bwongereza ko azaza mu Rwanda kubera ubucuti afitanye y’umuryango wa Perezida w’u Rwanda, cyane cyane abana be Ange na Ivan, bakazasangira umunsi mukuru wa Noheli.

Uyu Mel B yatangaje ko azizihiza Noheli mu Rwanda n'umuryango wa Perezida Kagame
Uyu Mel B yatangaje ko azizihiza Noheli mu Rwanda n’umuryango wa Perezida Kagame

Melonie Brown ati: “Noheli yose iba ifite umwihariko buri mwaka. Umwaka ushize twari muri Australia, uyu mwaka tuzaba turi mu Rwanda turi kumwe na perezida Paul Kagame n’umuryango we.”

Mel B ngo yamenyane n’abana ba perezida Kagame ubwo yabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yatangarije The Mirror ko abo bana ngo bakunda abantu kandi bagira umutima mwiza. Ngo Mel B azaba ari mu Rwanda n’abana be batatu.

Itsinda Spice Girls ririmba ijyana na Pop ryavutse mu mwaka wa1994 rishinzwe n’abakobwa batanu Victoria Beckham, Emma Bunton, Melanie Brown, Melanie Chishlom na Geri Halliwell.

Itsinda Spice Girls ryagacishijeho mu muzika wa Pop
Itsinda Spice Girls ryagacishijeho mu muzika wa Pop

Spice Girls ifatwa nk’itsinda ry’umuziki ry’abategarugori ryabaye icyamamare ku isi hose rigira n’abakunzi benshi dore ko bagurishije miliyoni 55 za albums z’indirimbo zabo nka State of mind, Forever, state power n’izindi zakunzwe cyane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwire amazina nyakuri ya jumongo

jeanbaptiste tuyisenge yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka