Abakuru b’ibihugu 70 bazajya gusezera kuri Mandela

Abakuru b’ibihugu 70 bazitabira imihango yo gusezera kuri nyakwigendera Nelson Mandela mu mihango izaba ejo kuwa kabiri tariki ya 10/12/2013 kuri sitadi bita FNB Soccer City mu mujyi wa Johannesbourg.

Abakuru b’ibihugu 70 bazitabira iyi mihango barimo Barack Obama wa Amerika, François Hollande w’Ubufaransa, Dilma Rousseff wa Brezil, David Cameron w’Ubwongereza n’abandi benshi bazaturuka mu mihanda yose y’isi; nk’uko minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Maite Nkoana-Mashabane yabitangarije abanyamakuru.

Kuba abayobozi bakomeye bemeje ko bazitabira imihango yo gusezera Nelson Rolihlahla Mandela byibukije imihango yo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa kabiri muri Mata 2005 nayo yitabiriwe cyane n’ibikomerezwa byinshi.

Iyi mihango yo muri Afurika y’Epfo ariko ngo iteye abayobozi ba Afurika y’Epfo impungenge mu rwego rw’umutekano no kumenya gupanga gahunda nziza izatuma imihango igenda neza n’ubwo minisitiri Collins Chabane ushinzwe ibiro bya perezida wa Afurika y’Epfo yatangaje ko bari kubitegura neza.

Gusezera ku murambo wa Nelson Mandela byaratangiye mu mijyi itandukanye ya Afurika y'Epfo.
Gusezera ku murambo wa Nelson Mandela byaratangiye mu mijyi itandukanye ya Afurika y’Epfo.

Iyi mihango izabera kuri sitadi ya FNB Soccer City yabereyeho imikino y’igikombe cy’isi kandi ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 80. Kuri iyi sitadi hazabera imihango gusa ariko, kuko umurambo wa Mandela utazaba uhari.

Abandi baturage ngo bazakurikirana iyo mihango ku yandi masitadi atatu azaba yerekana iyo mihango ku mateleviziyo manini ya rutura ndetse no mu mijyi icyenda mu ntara zose z’igihugu ngo hazaba hari andi mateleviziyo ya rutura abaturage bazareberaho imihango yo ku munsi w’ejo.

Abandi bakomeye batangaje ko bazitabira iyi mihango, barimo abahoze ari ba perezida ba Amerika Jimmy Carter, George W. Bush na Bill Clinton, uwahoze ayobora Ubufaransa Nicolas Sarkozy, uwayoboye Brezil Lula Da Silva n’abandi benshi.

Imihango yo gushyingura nyakwigendera Nelson Mandela iteganyijwe kubera mu gace yavukiyemo ka Qunu ku cyumweru gitaha kuwa 15/12/2013.

Mbere y’uko ashyingurwa, ubu mu gihugu cyose harabera imihango yo kumusezera no kumuzirikana, ikaba yaratangijwe ku cyumweru tariki ya 11/12/2013 muri za kiliziya, insengero n’ahabera ibiterane by’amasengesho hanyuranye mu gihugu cyose cya Afurika y’Epfo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UMUVANDIMWE NI BYO KOKO ATUVUYEMO, ARIKO KU BIZERA YESU CHRISTE DUKWIYE KU MENYA KO UMWIZERA NAHO YABA YARAPFUYE AZABAHO KANDI TUKAMENYA KO YESU ARIWE KUZUKAKA N’UBUGINGO NKUKO TUBISOMA MURI YOHANA IGICE CYA 13. BIRAKWIRIYE KO WOWE USOMA UBU BUTUMWA WAHARANIRA KWIYEZA KUKO TUTAZI UMUNSI CYANGWA IGIHE YESU AZAZIRAHO.

AHIMANA Etienne yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Ese banyafurika bavandimwe,ko Madiba Mandela wacu atuvuyemo azasimburwa nande?Bayobozi bacu ninde wundi mutegereje kwigiraho imiyoborere ikwiye Afrika yacu n’Isi yacu wundi? Twabonye urugero nuko wenda twanga gukurikiza ibyo twabonye byiza. Mandela ntituzamwibagirwa Nyagasani amwakire.

SEUS Patrice yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Twifatanyije Akababaro Pole

Nshimiyimana P yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka