Hon. Makuza yasabye imbabazi kuko umubyeyi we atarwanyije amacakubiri

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuwa 25/11/2013, Hon. Senateri Bernard Makuza yabasabye imbabazi z’uko umubyeyi we, Anastase Makuza, atarwanyije amacakubiri mu gihe yayoboraga.

Senateri Makuza yateruye avuga ko n’ubwo umubyeyi we na we atarebwaga neza n’abo bari bafatanyije kuyobora (yabaye Minisitiri ku bwa Perezida Kayibanda), kuba nta ruhare yagize mu kurwanya amacakubiri yariho, abisabira imbabazi.

Senateri Makuza Bernard aganiriza abaturage i Kigoma.
Senateri Makuza Bernard aganiriza abaturage i Kigoma.

Yabivuze muri aya magambo “uko byaba byaragenze kose, ashyirwa mu cyiciro runaka, ababizi barabizi sinshaka no kubisubiramo, ariko ntabwo yigobotoye ngo agire uruhare mu gutuma bitabaho (amacakubiri yabibwe icyo gihe ndlr). Kuberako byagize ingaruka, no kubisabira imbabazi ntabwo ari ryo pfunwe mfite.”

Anastase Makuza yari atuye mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye. Mbere hitwaga muri Komini Kinyamakara ho muri Perefegitura ya Gikongoro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Wowe Emmanuel uri umuntu we’Umugabo cyane.Ndabibona kimwe nawe Pe ! Buriya Umugati watangiye kuryoha (Imisoro y’abanyarwanda )none abafite amatama manini batangiye gusubiranamo .Ubundi se intambara ijya kuba abaturage ntibari bibaniye neza ;basurana ’bagashyingirana;bagatabarana?Nyamara ab’ibifu binini niba batangiye babacamo ibice .Muzehe wacu akunda abanyarwanda kdi ahangayikishwa no gushaka icyateza abanyarwanda imbere acunge neza abashaka kurisha urugambo ntibazamuvangire .

muhwituzi yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Makuza,na kare kose yamye abivuga rwose ko atemeranywa na Se kuby’uko atabashije kugira icyo akora mu makimbirane yabayeho mu hahoze ari ku gikongoro.

dusabe yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Uri umuntu w’umugabo kabisa..coup de chapeau kuri makuza.

hakiza yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ikibazo ntago arihano hasi ikibazo kiriyo hejuru amatiku
ariyo, hano hasitwarababariyanye reta itarana byemera
kandi mwibukeko nubwicanyi bwaturutse hejuru.Ntimutube
shye.Ni mwigigishanye iyo mukora buriwese arebeko ntaho
asumbanya abanyarwanda.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

yagombye kutubwira mu mvugo isobanutse uruhare rw’umubyeyi we mu macakubiri yaranze u Rwanda, bigasobanuka, uko bimuteye igikomere imbere y’abanyarwanda kuba amukomokaho. akongera agasaba imbabazi ko nawe atibwirije ngo abisabire imbabazi kandi yarabonye umwanya uhagije ahora kuri microphone , gusaba imabazi ni ubutwari , nan’ubu nta butwari mbonye kuko ni nk’aho yabaye forced kubikora.

mutembe yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

None se ko Makuza Anastase nawe atarebwaga neza muri iyo ngoma, yari gukora iki icyo gihe? Yari kwemera agafungwa?
Sinumva impamvu umugerekaho ibyaha, umusabira imbabazi.

jadofisi yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

izo mbabazi usaba ntizisobanutse!! nd padiri naguhaigihano cyo gushinga gatebe gatoki!!!

penetensiya yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

IBI BINTU NTACYO BITUMARIYE RWOSE,IMITIMA YACU YARIMAZE GUKIRA IBIKOMERE BYAMATEKA,NONE AYA MATIKU AGARUTSE YO GUSUBIRA MUBYO BAKOZE NTACYO ATWUKUNGURA.BOSE TUBAHAYE IMBABAZI NIBATUBWIRE IBINDI NTIDUSHAKA GUGARUKA MURIBYO BYABO BYAHUTU BASABA IMBABAZI

IHORERE yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Honorable Senator, jye rwose nkunda uburyo mu ijambo ryanyu no mu mikorere yanyu mbona haba harimo inyurabwenge.

Iyakare yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

izi ni zimwe mu ngero nziza zitangwa n’abayobozi beza n’igihugu, abanyarwanda rero bose bashatse bashirika ubute maze bagafungura imitima yabo bagasabana imbabazi; ndetse bakabwizanya ukuri ku byabaye.

alisa yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ni ubutwari kuri Hon, igisigaye nakomeze abe bugufi bwabagizweho ingaruka n’intege nke umubyeyi we yagize bwo kurwanya ikibi. Erega Imana irashaka ko dukira ibikoere kandi tukababarirana tukunga ubumwe

gato yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka