98.7 K-FM, Radiyo nshya mu Rwanda

Hari hashize igihe kirenga amezi atatu humvikana Radiyo nshya mu Rwanda ivugira ku murongo wa 98.7 FM ariko itagira izina. Iyi Radiyo yatangiye ishyiraho imiziki gusa nyuma iza no gutangiza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko abantu benshi ugasanga bifuza kumenya izina ryayo.

Kuri uyu wa mbere nibwo hateganijwe umuhango wo gutangaza ku mugaragaro izina ry’iyi radiyo ndetse no gutangiza imirimo yayo ku mugaragaro.
Ikinyamakuru The East African cyanditse ko iyi radiyo ikorera mu nyubako nshya ya Kigali City Tower, yitwa 98.7 K-FM.

Iyi radiyo, ni iy’ikigo gikomeye cy’itangazamakuru mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba cyitwa Nation Media Group (NMG). Umuyobozi mukuru wa NMG, Linus Gitahi, avuga ko kuba bafunguye radiyo mu Rwanda bijyanye n’intego Nation Media Group yihaye yo kuba ikigo cy’itangazamakuru ry’Afurika kandi rikorera Afurika (Media of Africa for Africa).

Gitahi akomeza avuga ko ikigo cya NMG gifite gahunda yo gutangiza televiziyo n’ibinyamakuru byandika mu Rwanda. Radiyo 98.7 K-FM izajya ikoresha ikinyarwanda n’icyongereza mu biganiro byayo bitandukanye.

Mu Kiganiro n’ikinyamakuru The East African, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubaka itangazamakuru ry’umwuga, rifite ubushobozi kandi ryigenga.

Yagize ati; “Mu ivugurura turimo gukora, turashaka itangazamakuru rifite ingufu kandi ryita ku bibazo by’Abanyarwanda. Rero kuba haje itangazamakuru riri ku rwego mpuzamahanga bigiye gutuma habaho guhatana no kurushaho gukora neza”.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Inama nkuru y’itangazamakuru, Arthur Asiimwe, avuga ko kuba NMG yinjiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda bigiye kuzamura urwego rw’ubunyamwuga mu itangazamukuru. Asiimwe yagaragaje ko 30% gusa by’abakora itangazamakuru mu Rwanda ari bo babyize.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Hello guys,I am a unknown movie play from Burundi kayanza,but for some raisons I live abroad in Dubai I have started a movie career in my talents with many of my friends So I would you guys in yours respectful wills to help us in promoting our arts we are going to launch a new movie named( BIRASHOBOKA)and we re going to shoot a new one called (cold ice) it will be an action trailer movie as u know action movies.but for this we will talk about east Africa So pls help us thanks

jean claude A.K.A.BIG ROSSY yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

K-FM:98.7 ni radio twishimira turibenshi ariko njyeweho bikaba akarusho indirimbo zituruhura mumutwe!!!iyo twakoze akazi kenshi,.........

FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

mumwire ndashaka gukora

kelly habibu yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

turabakunda ariko mujye mutugezaho top10. murakoze

tuyisenge vital yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

mujye mutu jyezaho top 10

polepole patrick yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

SALUT,mwongere umuziki mwatugezagaho kuko benshi bawukunda thanks

Izere jojo linda yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

I made a switch

muhizi.Robert yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Hi?
Nishimiye kuba umwe mu bagize umuryango wa 98.7 k-fm

Charité NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 30-09-2012  →  Musubize

ndashaka ko mba embasador ndi kimironko

Nzabahimana prosper yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

ndabakunda cyane nkaba nifuza ko mwadusanga no kuri terrain tukabaha amakuru nibitekerezo kuko kuri machine byaduteranya ninshuti kdi hari icyo umuntu yumva yababwira muri kumwe

TUYIRINGIRE Aimable yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

kfm ifite gahunda zipanze neza pe! gusa icyo nkunda kuri iyi radio cyane cyane ni indirimbo ziri updated kuko iyo ndebye kuri billboad hot 100 songs nsanga mugendana nayo pe, i like it. so please go forward. THANKS GUYS

pa yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Hi, Mwongere ibiganiro, mugabanye animation, kandi mushake abakobwa gender yubahirizwe.

muramu wamu yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka