98.7 K-FM, Radiyo nshya mu Rwanda
Hari hashize igihe kirenga amezi atatu humvikana Radiyo nshya mu Rwanda ivugira ku murongo wa 98.7 FM ariko itagira izina. Iyi Radiyo yatangiye ishyiraho imiziki gusa nyuma iza no gutangiza amakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko abantu benshi ugasanga bifuza kumenya izina ryayo.
Kuri uyu wa mbere nibwo hateganijwe umuhango wo gutangaza ku mugaragaro izina ry’iyi radiyo ndetse no gutangiza imirimo yayo ku mugaragaro.
Ikinyamakuru The East African cyanditse ko iyi radiyo ikorera mu nyubako nshya ya Kigali City Tower, yitwa 98.7 K-FM.
Iyi radiyo, ni iy’ikigo gikomeye cy’itangazamakuru mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba cyitwa Nation Media Group (NMG). Umuyobozi mukuru wa NMG, Linus Gitahi, avuga ko kuba bafunguye radiyo mu Rwanda bijyanye n’intego Nation Media Group yihaye yo kuba ikigo cy’itangazamakuru ry’Afurika kandi rikorera Afurika (Media of Africa for Africa).
Gitahi akomeza avuga ko ikigo cya NMG gifite gahunda yo gutangiza televiziyo n’ibinyamakuru byandika mu Rwanda. Radiyo 98.7 K-FM izajya ikoresha ikinyarwanda n’icyongereza mu biganiro byayo bitandukanye.
Mu Kiganiro n’ikinyamakuru The East African, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubaka itangazamakuru ry’umwuga, rifite ubushobozi kandi ryigenga.
Yagize ati; “Mu ivugurura turimo gukora, turashaka itangazamakuru rifite ingufu kandi ryita ku bibazo by’Abanyarwanda. Rero kuba haje itangazamakuru riri ku rwego mpuzamahanga bigiye gutuma habaho guhatana no kurushaho gukora neza”.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Inama nkuru y’itangazamakuru, Arthur Asiimwe, avuga ko kuba NMG yinjiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda bigiye kuzamura urwego rw’ubunyamwuga mu itangazamukuru. Asiimwe yagaragaje ko 30% gusa by’abakora itangazamakuru mu Rwanda ari bo babyize.
Richard Kwizera
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
wongera amasaha sport news mutugezeho ni imipira either rwanda or away
wongera amasaha sport news mutugezeho ni imipira either rwanda or away
nkunda K-FM CYANE ARIKO NAGIRANGO MBASABE MUZASHAKE AKANYA KO GUKINA INYANA ZOSE Z’IMIZIKI KUKO MWIBANDA KUJYANA ZIHUTA GUSA KANDI HARI ABAKUNZI BANYU BAKENERA NO KUMVA N’IZOROSHYENKA( SLOW SOIT FRANCAISE OU ANGLAISE ,COUNTRY MUSIC,ZOUK,GOSPEL........) CYANE CYANE MUMASAHA YO KURUHUKA LIKE EVENING TOWARDS MORNING AND MID DAY .NSHIMIYE CYANE GINT AND TINO KURI ANNIMATION YABO NZIZA.
ndabakunda mukomereze aho n’ibiganiro byanyu
WHAT DOES GINT MEANS, UWO MUKECURU NDAMWERA. C’EST UNE BONNE ANIMATRICE A LA RADIO
NDISHIMYE CYANE KUKO MBASHIJE KUBOHEREREZA SMS KANDI TURABAKUNDA! UMVA GINTI NDAGUKUNDA CYANE KUBURYO UTABYUMVA, NUKURI UZAMPE EMAIL YAWE TUJYE TWICATINGIRA UZABA UKOZE MY NUMBER IS O785381788/0725508206 KANDI WOWE NA TINO IMANA IZABAJYANE MU IJURU GOD BLESS.
HI K FM IAM SO GRATEFUL TO BE AMONG THE K FM FUNS
ese buriya nta kuntu n’abahanzi bandika ibitabo nabo babona promotion kuri radio yacu k fm kigali???
Dushaka kubumva online
igitekerezo cyange n’ukombasaba kuba mwazongera ibiganiro ikindi kandi n’uko mwareka kwamamaza uncle austin wenyine ngo n’uko akorerea iyo radiyo kandi nkarangiza nshima iyo radio ku bwa amakuru meza afite itandukaniro(w’iMUHANGA Gahogo)
Twasabaga ko mwadufasha byibura,isaha 1,2 Mukajya muduha indirimbo zi giswahiri.mu dufashije,byaba byiza mu masaha yi joro,nka saa tatu cyangwa saa yine zijoro byaba byiza.Murakoze
Atari uburwayi nka mubona abikora namujyana muri congo nihobakora ibyo bishakiye