Guverineri Kabahizi Celestin yasimbuye Minisitiri Gahongayire muri EALA

Kabahizi Celestin wari umaze imyaka itanu ari umuyobozi w‘Intara y’Uburengerazuba, tariki 28/10/2013 yatorewe kujya mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) asimbuye Muhongayire Jaqueline wagizwe ministre w’ibikowa by’umuryango w’ibihugu by‘Africa y’Uburasirazuba (MINEAC).

Kabahizi Celestin avuga ko yishimiye uriya mwanya yari yiyamamarije byemejwe n’umutwe wa politiki wa PSD akomokamo. Yatowe n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’umutwe wa Sena mu nama rusange, nk’uko amategeko abiteganya. Yatowe ku majwi 72/94.

Kabahizi ati «ubunararibonye nakuye mu mirimo itandukanye nakoze harimo no kuba umukuru w’intara ni ubumenyi ngiye gusangiza abandi muri EALA, bityo tukazarushaho gufatanya mu kuzuza inshingano igihugu kidutegerejeho».

Kabahizi yatorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'umuryango w'ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba.
Kabahizi yatorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba.

Kabahizi aranizeza abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba ko atagiye kuko azakomeza kubavuganira ku buryo bwagutse, kandi aranabashimira kuba baramubereye abaturage beza mu byo bafatanyije byose akiri guverineri.

Bamwe mu baturage bumvise iyi nkuru bwa mbere baganiriye na Kigali Today bavuga ko uriya mwanya Kabahizi yari awukwiye, kuko ngo basanga ari umuyobozi mwiza. Hari n’abatari babimenye, ariko aho babimenyeye ukabona ko ari ibintu bibanejeje cyane.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NKUNDA KTR

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

congratulation

alias yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka